Ni uburyo bufasha abakiliya n’abacuruzi babukoresha gutsindira ibihembo birimo Televiziyo za rutura [Flat Tv], Telefone zigezweho, Firigo n’itike z’indege zijya mu Bushinwa na Dubai, bakanishyurirwa ibizabafasha igihe bazaba bariyo.
Ibi bihembo bitangwa buri cyumweru na buri kwezi mu gihe cy’amezi atatu, mu kubashimira ko bahisemo neza bagakorana na Ecobank, Banki y’icyerekezo yimakaje ikoranabuhanga, by’umwihariko bakishyura bakoresheje Ecobank Pay.
Ibya buri cyumweru, Ecobank itungura abakiliya bishyuriye ibicuruzwa na serivisi mu maguriro bakoresheje EcobankPay, ikabaha impano zitandukanye ziyongera ku byo baguze.
Urugero ni nk’abo iheruka gutungura abaguriye mu iguriro rya Ndoli [Ndoli Super Market] riherereye i Remera mu Karere ka Gasabo ku wa gatanu w’icyumweru gishize, ibagenera impano z’inyongera kuri bimwe mu bigurishirizwamo.
Umwe mu bahawe impano witwa Iradukunda Ange Christian, wiga muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Ikoranabuhanga, yavuze ko ajya kumenya ubu buryo bwa EcobankPay yabubwiwe n’umukozi wa Ecobank yumva ni bwiza ahitamo kubukoresha.
Ati “Nahise ntangira kubukoresha, ubushize naguze amasambusa mu mujyi mbukoresheje. Uyu munsi nabwo nari ndi kugenda ndavuga nti reka nshake ikintu nagura hano.”
Iradukunda yavuze ko kuva ubu buryo bwatangizwa bwamufashije atakigendana amafaranga mu ntoki ngo rimwe na rimwe abe yayata cyangwa bakayamwiba, ahubwo akoresha ayo afite kuri banki akishyura bitamusabye kujya kuyabikuza.
Ati “Ni ukuvuga ngo kumwe umuntu yirirwa agendana amafaranga mu ntoki yayashyira kuri banki noneho igihe ugeze aho bakoresha Ecobank Pay ukishyura. Ni ibintu nishimiye kuko nahashye ibyo nashakaga none bampaye n’impano z’inyongera.”
Iradukunda yavuze ko mu byumweru bibiri amaze akoresha ubu buryo yabonye bugezweho umuntu wese akwiye kubukoresha, akaba yagira n’amahirwe yo gutsindira ibihembo nyamukuru.
Uretse ibi bitangwa buri cyumweru, hari ibizajya bitangwa buri kwezi, aho abanyamahirwe batatu bazajya babasha gutsindira Telefone igezweho, Flat Tv na Firigo n’igihembo nyamukuru kizatangwa nyuma, cyo kwishyurirwa itike y’indege ijya Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu bakishyurirwa ibyo bazakenera byose mu gihe cy’iminsi ine.
Ku bacuruzi, uretse kuba bazamara umwaka wose bishyurwa ibicuruzwa na serivisi hifashishijwe iri koranabuhanga nta kiguzi babitangira, abanyamahirwe muri bo banateganyirijwe ibihembo birimo itike y’indege ijya i Guangzhou mu Bushinwa n’ikarita iriho ibihumbi 500Frw bashobora kwifashisha mu guhahisha ibyo bashaka. Aya makarita abanyamahirwe bazajya babasha kuyatsindira buri kwezi ariho amafaranga atandukanye.
Uko wakoresha Ecobank Pay
Ubuyobozi bwa Ecobank Rwanda Plc bwabwiye IGIHE ko kwishyura ibicuruzwa na serivisi ukoresheje EcobankPay, usabwa kumanura application isanzwe ifasha abakiliya bayo kubona serivisi z’imari bifashishije Application izwi nka ‘Ecobank Mobile App’ kuri Play Store, ijya muri telefone zigezweho.
Nyuma yo kuzuza ibisabwa birimo umwirondoro w’umukiliya muri iyo application na nimero ya konti, ahitamo ahanditse ‘Pay Marchants’ cyangwa se kwishyura ibicuruzwa, agahita abona aho ashyira kode iranga umucuruzi wiyandikishije mu kwishyurwa hakoreshejewe ubu buryo.
Uretse kuba yakoresha iyo kode kandi hari n’uburyo yahitamo gutunga telefoni ku kimenyetso cy’ikoranabuhanga (QR Code) kikayisoma [Scan] maze agakurikiza amabwiriza kugeza yishyuye ibicuruzwa na serivisi ashaka hatabayeho guhererekanya amafaranga mu ntoki.
Ubwo cyatangizaga iri koranabuhanga, Ecobank yagaragazaga ko yahagurukiye gutanga serivisi ku bakiliya bayo hose binyuze mu ikoranabuhanga rihambaye, bitangirira ku gufungura konti ya banki utarindiriye kuzuza impapuro hifashishijwe telefoni gusa.


















TANGA IGITEKEREZO