00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ecobank yageneye impano zihariye abahahiye muri Simba Supermarket bakishyura bakoresheje EcobankPay (Amafoto)

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 11 January 2020 saa 08:31
Yasuwe :

Banki y’Ubucuruzi ya Ecobank Rwanda Plc, yatunguye abakiliya bayo baguze ibicuruzwa mu ishami ry’iguriro rya Simba [Simba Supermarket], riherereye mu nyubako ya Kigali Heights, bakishyura bakoresheje ikoranabuhanga rya EcobankPay, ibagenera impano z’inyongera kuri bimwe mu bigurishirizwamo.

Mu ntangiriro z’Ugushyingo 2019, Ecobank Rwanda Plc yatangije poromosiyo ya Ryoherwa na EcobankPay, ifasha abakiliya bakoresha ikoranabuhanga rya EcobankPay bishyura ibicuruzwa na serivisi mu maguriro ayo ariyo yose, mu kugabanya ingano y’amafaranga ahererekanywa mu ntoki n’asanzwe acibwa abacuruzi iyo bishyuye bakoresheje amakarita.

Icyo gihe ritangizwa, Ubuyobozi bwa Ecobank bwatangaje ko EcobankPay izanafasha abakiliya n’abacuruzi bayikoresha gutsindira ibihembo birimo Televiziyo za rutura [Flat Tv], Telefone zigezweho, Firigo n’itike z’indege zijya mu Bushinwa na Dubai, muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu bakanishyurirwa ibizabafasha igihe bazaba bariyo.

Bwagize buti “Ibyo ni ibihembo bya buri kwezi, ariko hari n’ibya buri wa gatanu, aho tuzajya tujya mu maguriro atandukanye dutungure abakiliya, uguze yifashishije ubu buryo tumuhembe.”

Kuva icyo gihe imvugo yahise itangira gushyirwa mu bikorwa isezerano, aho buri wa gatanu Ecobank Rwanda Plc, yagiye igenera impano abaguriye mu maguriro atandukanye arimo; Ndoli Supermarket, Sharma Supermarket n’ayandi.

Si ibyo gusa kuko ku wa 20 Ukuboza 2019 yanahembye Televiziyo ya rutura, Firigo na Smartphone abantu batatu ba mbere bahize abandi mu kwishyura ibicuruzwa na serivisi mu Ugushyingo.

Kuri uyu 10 Mutarama 2020, iyi banki imaze kubaka izina mu gutanga serivisi z’imari mu bihugu bisaga 30 muri Afurika hose, cyatunguye abaguriye mu ishami ry’iguriro rya Simba, riherereye Kimuhurura mu mujyi wa Kigali, bifashishije Ecobank Pay, ibagenera impano zitandukanye.

Umwe mu bahawe impano witwa Niyivugukuri Josué usanzwe ari umunyeshyuri mu ishami ry’ikoranabuhanga muri Kaminuza y’u Rwanda, yabwiye IGIHE ko yari yaje guhaha bisanzwe atungurwa no guhabwaa impano ashimirwa kwishyura akoresheje EcobankPay.

Uyu musore utuye i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge yakomeje agira ati “Ubu buryo bwo kwishyura na EcobankPay mbukundira ko butansaba kwirirwa ngendana amafaranga mu ntoki, nkishyura icyo nshaka nta yandi mafanga ndengejeho.”

Niyivugukuri yavuze ko yagiye guhaha atateganyije ko ashobora guhabwa impano, akaba ashimishijwe n’uko atahaye ibifite agaciro karuta amafaranga yahahishije.

Ati “Ni ibintu bishimishije cyane kuba bampaye impano zirenga ku byo nahashye. Ni igikorwa kiza kuko ubona ko ushobora guhaha ibintu bakaguha impano ibirusha agaciro, nabyishimiye cyane ndetse nshishikariza abandi gukoresha EcobankPay.”

Mugenzi we witwa Rugwiro Micheline wo mu Murenge wa Gatenga, yavuze ko yashimishijwe n’impano yahawe zitunguranye.

Ati “Izi mpano baduhaye zirashimishije cyane kuko niba umuntu aguze ikintu bakamwongeza ibindi urumva ni inyungu ziba ziyongereye mu zindi.”

Kwishyura ibicuruzwa na serivisi ukoresheje EcobankPay, usabwa kumanura application isanzwe ifasha abakiliya bayo kubona serivisi z’imari bifashishije Application izwi nka ‘Ecobank Mobile App’ kuri Play Store, ijya muri telefone zigezweho.

Nyuma yo kuzuza ibisabwa birimo umwirondoro w’umukiliya muri iyo Application na nimero ya konti, ahitamo ahanditse ‘Pay Marchants’ cyangwa se kwishyura ibicuruzwa, agahita abona aho ashyira kode iranga umucuruzi wiyandikishije mu kwishyurwa hakoreshejewe ubu buryo.

Uretse kuba yakoresha iyo kode kandi hari n’uburyo yahitamo gutunga telefone ku kimenyetso cy’ikoranabuhanga (QR Code) kikayisoma [Scan] maze agakurikiza amabwiriza kugeza yishyuye ibicuruzwa na serivisi ashaka hatabayeho guhererekanya amafaranga mu ntoki.

Ubwo yatangizaga iri koranabuhanga, Ecobank ikunzwe na benshi kubera serivisi inoze itanga, yagaragazaga ko yahagurukiye gutanga serivisi ku bakiliya bacyo hose binyuze mu ikoranabuhanga rihambaye, bitangirira ku gufungura konti ya Banki utarindiriye kuzuza impapuro hifashishijwe telefone gusa.

Abantu bose bishyuye bakoresheje EcobankPay bahawe impano
Bahawe impano z'ibicuruzwa byaguzwe muri Simba Supermarket
Byari ibyishimo ku bahawe impano
Ecobank Rwanda yageneye impano zihariye abahahiye muri Simba Supermarket bakishyura bakoresheje EcobankPay
Ubwo witwa Niyivugukuri yashyikirizwaga impano
Umwe mu bakiliya ari kwishyura na Ecobank Pay
Uyu munsi Simba Super Market niyo yari itahiwe
Niyivugukuri yashishikarije abantu gukoresha EcobankPay kubera inyungu nyinshi zirimo

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages