00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

EcobankPay irifashishwa mu kwishyura amatike yo kwinjira mu ijonjora rya mbere rya Miss Rwanda

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 30 January 2020 saa 05:20
Yasuwe :

Ikoranabuhanga Banki y’Ubucuruzi ya Ecobank Rwanda Plc iheruka gutangiza ryifashishwa mu kwishyura ibicuruzwa na serivisi ntacyo abarikoresha bakaswe rizwi nka EcobankPay, ririmo no kwifashishwa mu kwishyura amatike yo kwinjira mu ijonjora rya mbere rya Miss Rwanda 2020.

Iri rushanwa rigeze aharyoshye, abakobwa 54 bahagarariye intara zose bagiye gutoranywamo 20 bazajya mu mwiherero. Kuri ubu amatike yo kwinjira mu ijonjora rizaba tariki 1 Gashyantare 2020 yashyizwe ku isoko.

Ubuyobozi bwa Ecobank Rwanda bwahishuriye IGIHE ko ikoranabuhanga rya EcobankPay rikunzwe na banshi muri iyi minsi kubera uburyo ribafasha kwishyura ibicuruzwa na serivisi nta kindi kiguzi bakaswe, bikanabongerera amahirwe yo gutsindira ibihembo bishimishije ririmo kwifashishwa.

Ni ibihembo byatangiye gutangwa mu Ugushyingo 2019 muri Poromosiyo ya Ryoherwa na Ecobank birimo Telefone zigezweho, Televiziyo za rutura na Firigo kuri ubu bigeze aharyoshye kuko hasigaye abanyamahirwe bazahabwa iby’ukwezi kwa nyuma kwayo.

Kugura amatike yo kwinjira mu ijojonjora rya mbere rya Miss Rwanda 2020 ukoresheje EcobankPay uretse kukugira umwe mu banyamahirwe bazatsindira ibi bihembo bisigaye, bishobora no kuguhesha igihembo nyamukuru cy’itike y’indege ikujyana Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu hamwe n’inshuti yawe imwe n’ibizabatunga mu gihe cy’iminsi ine.

Abategura Miss Rwanda baheruka gutangaza ko abagura amatike mbere bari kuyahabwa kuri 2000 Frw mu myanya isanzwe na 4000 Frw mu myanya y’icyubahiro.

Amatike ari kuboneka ku cyicaro cya Miss Rwanda mu nyubako yitiriwe Makuza Peace Plaza mu mujyi rwagati mu igorofa ya cyenda no kuri Camellia ya KBC, aho ushobora kubwira abayacuruza ko wishyura ukoresheje EcobankPay ntihagire ikindi kiguzi ucibwa.

Amatike azaba anagurishirizwa ku muryango w’aho bizabera tariki 1 Gashyantare 2020 mu ihema riri ahasanzwe habera imurikagurisha i Gikondo, izo mu myanya isanzwe zizaba zigurishwa 3000 Frw na 5000 Frw ku zo mu myanya y’icyubahiro. Aha naho ushobora kuzababwira ko ushaka gukoresha EcobankPay.

Ni ibirori bizaba bifunguye kuri buri wese ushaka kujya gushyigikira umukobwa uwo ari we wese, by’umwihariko abantu bakaba bashobora kwishyura amatike bakoresheje iri koranabuhanga ryorohereza abantu kwishyura hatabayeho guhererekanya amafaranga mu ntoki.

Uko wakoresha EcobankPay

Kwishyura ibicuruzwa na serivisi ukoresheje EcobankPay, usabwa kumanura application isanzwe ifasha abakiliya bayo kubona serivisi z’imari bifashishije Application izwi nka ‘Ecobank Mobile App’ kuri Play Store, ijya muri telefone zigezweho.

Nyuma yo kuzuza ibisabwa birimo umwirondoro w’umukiliya muri iyo application na nimero ya konti, ahitamo ahanditse ‘Pay Marchants’ cyangwa se kwishyura ibicuruzwa, agahita abona aho ashyira kode iranga umucuruzi wiyandikishije mu kwishyurwa hakoreshejewe ubu buryo.

Uretse kuba yakoresha iyo kode kandi hari n’uburyo yahitamo gutunga telefoni ku kimenyetso cy’ikoranabuhanga (QR Code) kikayisoma [Scan] maze agakurikiza amabwiriza kugeza yishyuye ibicuruzwa na serivisi ashaka hatabayeho guhererekanya amafaranga mu ntoki.

Uku ni na ko bikorwa mu kwishyura amatike yo kwinjira mu ijonjora rya mbere rya Miss Rwanda 2020, Ecobank Rwanda yabereye ubaterankunga mushya w’imena.

EcobankPay irifashishwa mu kwishyura amatike yo kwinjira mu ijonjora rya mbere rya Miss Rwanda
Kwishyura na Ecobank pay bisaba gutunga telefone kuri QR code y'umucuruzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages