Ni igikorwa cyabereye mu karere ka Kicukiro, Umurenge wa Masaka, Akagari ka Ayabaraya, umudugudu wa Ayabaraya, aka gace kakaba gakunda kwibasira n’amapfa cyane cyane mu gihe cy’impeshyi.
Ibiti byatewe byiganjemo inturusu. Umuyobozi wa Equity Bank Rwanda PLC, Hannington Namara, yasabye abaturage kubungabunga ibiti byatewe.
Yagize ati "Burya ubuzima abantu dufite tubukesha ibidukikije bityo rero ibiti byatewe muzabibungabunge."
Yakomeje ababwira ko ibiti byatewe bizabafasha mu kugira ubuzima bwiza bityo na Banki igire ubuzima bwiza.
Umuyobozi mukuru ushinzwe ibidukikije n'imihindagurikire y'ibihe muri Minisiteri y'ibidukikije, Cyiza Beatrice, yibukije abaturage akamaro k'ibiti by’umwihariko abasaba kubungabunga ibidukikije.
Yagize ati "Gutera ibiti, kubungabunga ibidukikije ni ukubungabunga ubuzima kandi ubuzima bwiza bugendana n'ubukungu bityo mukagana Equity Bank Rwanda PLC mukarushaho gutera imbere.”
Bamwe mu baturage bagaragarije IGIHE imbamutima batewe n’iki gikorwa. Uwitwa Mukamana Beatrice yagize ati “Turashima Equity Bank yaje kudufasha gutera ibiti, inaha dukunda kugira amapfa bityo turizera ko ibi biti hari icyo bizadufasha.”
Nteziryayo Alphonse we yagize ati “Tugomba kubungabunga ibi biti yewe no ku muganda tuzatera ibindi bisigaye, igihe bizaba byakuze bizaduha imvura ikunda kuba ikibazo inaha.”
Equity Bank Rwanda PLC ifite intego ko kugera mu 2025 yateye ibiti bingana na miliyoni eshanu.












Ibitekerezo 0