00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Expo 2017: RSSB yegukanye igikombe cya mbere mu bigo by’ubwishingizi byamuritse serivisi bitanga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 September 2017 saa 09:23
Yasuwe :

Mu imurikagurisha mpuzamahanaga ryaberaga i Kigali ku nshuro ya 20, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwitegnyirize mu Rwanda (RSSB) nicyo cyegukanye igikombe cya mbere mu bigo by’ubwishingizi mu Rwanda mu gutanga servisi nziza no kwakira umubare mu nini w’abasuye imurikagurisha.

Ni ibihembo byatanzwe n’Urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF) hagamijwe gushimira ibigo n’abikorera baba baritwaye neza mu imurikagurisha muri rusange.

Bitewe n’uko abagannye RSSB bari benshi kandi bakahabonera serivisi zose bari bakeneye ako kanya, byatumye begukana igihembo ndetse n’ishimwe (certificate of Appreciation).

Muri serivisi zatanzwe na RSSB harimo gukangurira abaturage kwishyura ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de santé) cyane ko umwaka wo kwishyura mituweili wari umaze amezi abiri utangiye ( watangiye 1 Nyakanga 2017 uzasozwa 30 Kamena 2018).

Kuri stand ya RSSB, abaturage bamenyeshwaga icyiciro cy’Ubudehe barimo, bagahita bishyura imisanzu y’umuryango hakoreshejwe serivisi za IREMBO nazo zari zabukereye mu kwakira iyo misanzu.

Mu miryango irenga 500 yitabiriye icyo gikorwa, imiryango 150 bahavuye bishyuye ubwisungane bwa mituweli bakaba barishyuye agera kuri miliyon irenga.

RSSB kandi yanatanze amakarita y’ubwishingizi bwo kwivuza (RSSB Medical cards) yahoze azwi nka RAMA. Hakaba haratanzwe amakarita agera kuri 850 ku bana bavutse, abo zavunitse, abo bazibye n’abo zashaje ku buryo zitakigaragara neza.
Abagannye RSSB muri iri murikagurisha bashoboraga no kureba uburyo bagiye biteganyiriza muri icyo kigo ndetse bagahabwa n’ibindi bisobanuro bifuza kumenya birebana n’ubwiteganyirize muri rusange. Iyi serivisi yahawe abantu bagera 1050 mu gihe cy’ibyumweru bibiri expo yamaze.

RSSB kandi yasobanuriye abitabiriye Expo ibijyanye n’ubwishingizi bw’ibigenerwa umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara (Maternity leave) ndetse ishishikariza abagore gutangira gusaba uburenganzira bwabo cyane ko abenshi bagaragazaga ko batari babizi kuko byatangiye mu mpera za 2016.

RSSB kandi ntiyatanzwe no gusobanurira abayigannye ibijyanye n’ishoramari ikora mu rwego rwo kugira ngo haboneke amafaranga ahoraho ku bari muri pansiyo ndetse n’ibindi bibazo abanyamuryango bahura na byo bishobore gukemurwa nta mbogamizi.

Abitabiriye Expo2017 basobanuriwe umushinga Vision City ( ugeze kuri 98%). Kuri uyu hiyandikishije abagera kuri 78 bashaka kuba bagura inzu.

Abitabiriye Expo banejejwe n’umushinga wo kubaka amazu aciriritse azibonwamo n’abantu benshi yatangiye kubakwa i Batsinda muri Gasabo (Low cost housing project) aho habonetse abantu 271 bagaragaje ubushake bwo kuba baguramo inzu.
Nubwo ubu hakirimo gukorwa imirimo y’ibikorwaremezo harimo amazi, umuriro,internet n’ibindi.

Abantu bakiriwe ari benshi kuri stand ya RSSB muri Expo2017
RSSB yegukanye igikombe cya mbere mu bigo by’ubwishingizi byamuritse serivisi bitanga
Icyemezo cy'Ishimwe PSF yahaye RSSB
Uwaherewe muri Expo ikarita yo kwivuza yagaragaje ko yanyuzwe kuri twitter

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages