Ni mu gikorwa cyabaye ku wa Mbere, tariki ya 9 Kamena 2025, aho cyabereye ku biro bya FAO, hibukwa abari abakozi bayo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Iki gikorwa cyakurikiwe n’umuhango wo kujya gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama ruri i Bugesera. Aha basuye ibice bitandukanye birugize.
Ibi birimo amateka yihariye y’uburyo Abatutsi bari bahungiye muri kiliziya bizeye kuharokokera, bishwe urw’agashinyaguro.
Mu buhamya bwatanzwe na Nkundanyirazo Elvis Blaise, yavuze ko we n’ababyeyi be bamaze igihe kinini mu buhinzi kubera politiki y’ivangura yari iriho mu Rwanda icyo gihe.
Nkundanyirazo yakomeje avuga ko ubwo yagendaga yihisha abicanyi babahigaga mu 1994, yatabawe n’Ingabo z’Inkotanyi yongera kugira icyizere cyo kubaho.
Umuyobozi uhagarariye IFAD mu Rwanda, Dagmawi Habte-Selassie, yavuze ko abantu bakwiye kwiga bakanamenya ko ari ngombwa kuzirikana ingaruka zituruka ku macakubiri ashingiye ku moko n’andi menshi, bityo bakayirinda.
Ati “Twese tuvuka tutarihitiyemo aho tuzavukira cyangwa ubwoko tuzavukamo. Ariko kugeza n’uyu munsi hari amacakubiri menshi akomoka ku moko hirya no hino ku Isi. Ndashimira ibyo u Rwanda rukora muri uru rugendo rwo kwibuka no kurwanya ivangura.”
“Ni urugendo rukomeye aho buri mwaka usubira mu mateka y’ibyabaye. Ariko ni ingenzi cyane kuri twe tutari duhari. Bitwereka ko dukwiye kuzirikana no gutekereza byimbitse ku muryango.”
Umuyobozi uhagarariye FAO mu Rwanda, Nomathemba Mhlanga (Noma), yavuze ko iyo bibuka, batibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi gusa, ahubwo hanazirikanwa ubutwari bw’abarokotse binyuze mu kwihangana kwabo n’imbaraga zo gukomera zabaranze nk’Abanyarwanda.
Ati “Kwibuka ni ugusigasira amateka no guha Abatutsi agaciro bambuwe. Hashize imyaka 31 ariko igihe ntigikiza ububabare abarokotse bagize. Ibikomere si amateka gusa, ni ubuzima bwabo bwa buri munsi. Ni igikomere gisaba guhora uzirikana, ariko kandi gisaba impuhwe n’ubufasha buhoraho.”
Nomathemba yagaragaje ko Abarokotse Jenoside bahisemo gukomera aho guheranwa n’agahinda, kandi imbaraga zabo ari ishusho nyakuri y’ubutwari n’ishema, bityo ari urufatiro rw’ubwiyunge n’isanamitima mu Banyarwanda.
Amafoto: Munyemana Isaac


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!