00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Grand Legacy Hotel yatangije ibihe by’iminsi mikuru ku bakiliya bayo

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 4 December 2019 saa 04:22
Yasuwe :

Ubuyobozi bwa Grand Legay Hotel bwatangije ibihe bya Noheli n’ubunani ku bakiliya babo n’abafatanyabikorwa mu birori ngaruka mwaka bizwi nka ‘Christmas tree lighting’, aho hacanwa igiti cya Noheli.

‘Christmas tree lighting’ ni ibirori ngarukamwaka bitegurwa na hoteli ya Grand Legacy, mu rwego rwo kwifatanya n’abakiliya bayo b’imena n’abafatanyabikorwa batandukanye bakishimira uko umwaka wagenze basangira iminsi mikuru iwusoza.

Umuyobozi ushinzwe imenyekanisha bikorwa muri Grand Legacy hotel, Ndagijimana Christian, yavuze ko uyu munsi wa Christmas tree lighting uba ari igihe cyo gushimira abakiliya n’afatanyabikorwa ba Hoteli.

Yagize ati “Uyu munsi dutumira abafatanyabikorwa bacu bose dukorana nabo, abakiliya bacu b’Imena batandukanye tukabashimira kubera ko baduhaye ubucuruzi ndetse no kutwizera nka Grand Legacy hotel. Aba ari mu buryo bwo kubashimira tugahura nabo tukabaha impano tubifuriza ibihe byiza”.

Iyi ni inshuro ya kane ibi birori bya ‘Christmas Tree lighting’ biba bikaba byerekana ko ibihe bya Noheli byatangiye muri Grand Legacy hotel.

Umwe mu bakiliya b’imena ba Grand Legacy Hotel, Seth Appeciteng wari wanitabiye ibi birori, yavuze ko mu gihe cy’imyaka ibiri amaze akorana n’iyi hoteli yakunze serivisi zayo.

Ati “Nshobora kuvuga ko ubu biri hafi kuzura imyaka ibiri ndi umukiliya wa Grand Legacy hotel, kuva twamenya Grand legacy byabaye byiza cyane twagiye tuzana abantu bacu hano mu nama twagiye guhitamo kubazana muri Grand Legacy kubera ko serivisi zabo nziza".

Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe kumenyekanisha ubukerarugendo bushingiye ku nama (Rwanda Convention Bureau, RCB) Nelly Mukazayire wari n’umushyitsi mukuru yavuze ko Hoteli ya Grand Legacy hamwe n’andi mahoteli bari mu batuma akazi ikigo ayobora gishinzwe kagenda neza.

Ati "Nkabakora muri Rwanda Convention Bureau intego yacu ni ukugira ngo urwego rw’imikorere rurimo inama, ibirori, kwidagadura bitere imbere, ibyo rero ntago twabishobora ngo tubigereho tudafite abafatanyabikorwa nk’amahoteli akora neza akadufasha kwakira abo bantu agatuma bakunda igihugu ndetse bakanagaruka.

Mukazayire yashimye akazi gakorwa na Grand Legacy. Ati “Niyo mpamvu rero nshima ubuyobozi bwa Grand legacy hotel n’andi mahoteli muri rusange kubera ibikorwa byabo bituma natwe tubasha gukora akazi twagakwiye gukora”.

kuri iyi nshuro ya kane ubuyobozi bwa Grand Legacy hotel buhura n’abakiliya ndetse n’abafatanyabikorwa babo bwahize kurushaho gufata neza Abakiliya babo no guhaza ibyifuzo byabo.

Abakundana bari babukereye mu birori bya Christmas Tree lighting
Abasohokera Grand Legacy bishimira serivisi nziza bahabwa
Byari ibyishimo ku bakiliya ba Grand Legacy
Christian yafatanyije n'umuyobozi wa RCB mu kwatsa Ikirugu
Grand Legacy Hotel yatanze impano zitandukanye ku bakiliya bayo
Imiryango itandukanye irahura igasabana kuri uyu munsi wa Christmas Tree lighting
Imiryango itandukanye yafashe umwanya iza kwifatanya na hoteli ya Grand Legacy muri ibi birori
Muri uyu muhango hakijwe igiti cya Noheli biba ikimenyetso cy'uko ibihe by'iminsi mikuru byatangiye muri Grand legacy
Umuyobozi ushinzwe imenyekanisha bikorwa muri Grand Legacy hotel, Ndagijimana Christian yavuze ko uyu munsi wa Christmas tree lighting uba ari igihe cyo gushimira abakiliya n’afatanya bikorwa ba Hoteli
Umuyobozi wa RCB Nelly Mukazayire yashimye uruhare rw'amahoteli mu gutuma ubukerarugendo bugenda neza mu Rwanda
Umwe mu miryango yari yaje kwifatanya na Grand Legacy hotel uhabwa impano
Uyu aba ari umunsi w'ibyishimo ku bakiriya ba Grand legacy hotel

Amafoto: Munyarugerero Gift


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages