00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igisubizo ku bagorwaga no kugenda bashakisha ibyo bahaha hirya no hino

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 21 February 2020 saa 08:30
Yasuwe :

Iguriro ryo kuri internet rizwi nka Murukali risanzwe rifasha abashaka guhaha ibintu bitandukanye bakoresheje internet, ryakoze amavugurura agamije kurushaho kuba igisubizo ku bagorwaga no kugenda bashakisha ibyo bahaha hirya no hino.

Iri soko nyarwanda ryo kuri internet ushobora guhahaho icyo wifuza cyose bakakigusangisha, ryakoze amavugurura arimo guhindura urubuga bari basanzwe bakoresha rwa murukali.rw bakajya kuri murukali.net

Uru rubuga rushya ruzajya rushyirwaho ibicuruzwa bigendanye n’igihe abantu barimo, nko ku munsi w’abakundana umukiliya azajya ahita abona ibicuruzwa bijyanye n’uwo munsi atiriwe ajya kubishakisha.

Umuyobozi wa Murukali Uwimpaye Yvette, avuga ko ubu buryo bushya kandi umukiliya azabasha kugura ibicuruzwa mu mapaki, niba ari nk’ibikoresho by’amasuku abibonere hamwe ku giciro runaka atiriwe ajya kugura kimwe kimwe.

Ati “Tuvuge nk’abakiliya badakunda guhaha akantu kamwe ku kandi, niba ari imboga ashaka arashaka ipaki y’imboga akayibona mu buryo bworoshye niba ashaka nk’ipaki yo kujya guhemba umubyeyi dushobora gukora iyo paki yo kujya guhemba ibyo tuzabishyira ku rubuga kandi ahite abibona ku buryo bworoshye”

Ikindi aya mavugurura yakoze ni uko ubu umuntu ashobora gusura uru rubuga ndetse agahaha akoresheje telefone iyo ari yo yose mu gihe urwa mbere rwo bitakundaga kuri telefoni zose.

Akarusho ni uko ku bigo bisanzwe bikorana na Murukali ndetse n’ibibyifuza ubu kuri uru rubuga rushya byahawe amahirwe yo kuba ibikorwa byabo byagaragara kuri uru rubuga ndetse no mu gihe babyifuje igicuruzwa cyabo kiriho kikaba cyaherekezwa n’amashusho asobanura uko gikoreshwa.

Uru rubuga kandi ruzanye na gahunda nshya y’iri soko yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, aho ibicuruzwa byo mu Rwanda bizahabwa umwanya munini wo kubisobanura ndetse bikajya biherekezwa n’imbuga za internet z’inganda zikora ibyo bicuruzwa.

Umuyobozi wa Murukali Uwimpaye Yvette yavuze ko izi mpinduka zigamije kurushaho kunoza serivisi baha abakiliya babo no guhaza ibyifuzo byabo.

Ati “Impamvu twifuje guhindura urubuga ni uko urwo twari dufite twabonye rukunze kugora abakiliya mu kugura, yaba ari mu buryo bwo kubona ibyo bashaka mu buryo bworoshye cyangwa no kubaha amakuru ahagije ku cyo bifuza, izi mpinduka rero zije kugira ngo turusheho guha abakiliya serivisi nziza kandi yihuse”

Abasanzwe bagurira ku rubuga rwari rusanzwe bahawe iminsi itanu yo kuba baba bakirukoresha ariko nyuma yaho rukazafungwa abantu bagatangira gukoresha urushyashya gusa.

Murukali kandi ifasha ibigo binini kubona ibyo bakeneye bitiriwe binyura muri gahunda yo gutanga amasoko cyane ko itinda rimwe na rimwe ikanahura n’imbogamizi zitandukanye

Ibikorwa bya Murukali ntibigarukira mu Rwanda gusa kuko ubu n’ababifuza guhaha ibikorerwa mu Rwanda babibagezaho aho bafite abakiliya batandukanye mu bihugu byo hanze harimo na Amerika.

Uko guhahira kuri murukali.com bikorwa

Iyo ufite internet usura urubuga www.murukali.net ,bwaba ari ubwa mbere wifuza guhaha urabanza ukiyandikisha, warangiza ugafungura konti yawe, ubundi ugakomeza ugahaha ukurikije amabwiriza.

Umuntu ashobora kwishyura anyuze ku rubuga, akoresheje mobile money, Bank transfer cyangwa akishyura ibyo yasabye bimugezeho.

Murukali haboneka ibicuruzwa bitandukanye byiganjemo ibikenerwa mu rugo
Murukali igeza n'ibicuruzwa nyarwanda ku isoko ry'amahanga
Murukali umuguzi ashobora kuhabonera ibicuruzwa bitandukanye
Ushaka amazi yo kunywa nawe ashobora kuyagura binyuze kuri iri soko ryo kuri internet

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages