Kuva mu 1975 Banki y’Abaturage itangiye gukora, yakunze kwegera abakiliya bayo ifungura amashami menshi mu gihugu ariko kuri ubu yarushijeho kubegera ikoresheje ‘BPR Hafi Agent’ mu rwego rwo kubegereza serivisi za Banki, aho batuye mu buryo bwihuse, bwizewe kandi butekanye.
Hamwe na BPR Hafi Agent umukiliya ashobora; kubitsa no kubikuza, no kureba ayo afite kuri Konti ye. Ashobora nanone kwishyura imisoro, kohereza amafaranga umuntu uwo ariwe wese n’udafite konti muri BPR.
Ushaka kubitsa kuri konti ye yo muri Banki yegera umu-Agent, yitwaje nomero ya konti agiye kubitsaho n’Indangamuntu cyangwa pasiporo.
Umu-agent akoresheje imashini yabugenewe (POS), iyo amaze kubitsa aha umukiliya inyemezabwishyu ndetse na nyiri Konti yabikijweho akabona ubutumwa bugufi bumubwira amafaranga abikijwe kuri konti ye.
Ubikuza yitwaza ikarita ye yo kubikuza ya BPR n’indangamuntu cyangwa pasiporo, akabihereza umukozi wa BPR Hafi Agent kugira ngo amubikurize.
Ubuyobozi bwa BPR Atlas Mara bwibutsa abakiliya ko iyo ageze aho gushyiramo umubare we w’ibanga (PIN), umu-Agent agomba kumuhereza imashini (POS) akaba ariwe uyishyiriramo.
Uko ni nako bigenda iyo umuntu akeneye kureba amafaranga afite kuri konti ye anyuze kuri BPR Hafi Agent.
Mu kwishyura umusoro, iyo usora amaze kudekarara ajyana urupapuro rwerekana umusoro ari kwishyura kuri BPR Hafi Agent yitwaje indangamuntu cyangwa pasiporo. Urwo rupapuro nirwo umu-agent akuraho amakuru atuma amufasha kwishyura.
Indi serivisi abakiliya ba Banki y’Abaturage begerejwe ni ukoherereza amafaranga umuntu uwo ariwe wese, kabone nubwo uwohereza cyangwa uwohererezwa amafaranga baba badafite konti ya BPR, hakoreshejwe umu-Agent wa BPR Hafi. Igikenewe gusa ni nimero za telefoni.
Uwohereza yitwaza amafaranga ashaka kohereza, indangamuntu cyangwa pasiporo na nomero ya telefoni ye ndetse n’iy’uwo ashaka koherereza amafaranga. Ni uburyo bufite umutekano kuko uwohererejwe nawe abona ubutumwa bugufi bumufasha kubikuza.
Mu rwego rwo kwita ku mutekano w’abakiliya, uwakira amafaranga na we bimusaba kwegera BPR Hafi agent yitwaje indangamuntu cyangwa pasiporo, nimero za telefoni z’uwamwoherereje n’ize n’ubutumwa bugufi yakiriye hamwe n’ubwo uwamwohereje amafaranga yamuhaye, akabasha kwakira amafaranga yohererejwe.
Ubwo butumwa bwombi nibwo buba burimo kodi zifashishwa na BPR Hafi Agent kugira ngo abikuze amafaranga.
Mu rwego rwo kwegereza abakiriya serivisi za banki, Banki y’abaturage izakomeza guteza imbere serivisi z’ikoranabuhanga yongera serivisi umukiriya ashobora guhabwa na BPR Hafi Agent umwegereye.
Amafoto: Niyonzima Moise


















TANGA IGITEKEREZO