Ubushakashatsi bwagaragaje ko ubwonko bwa muntu busesengura amashusho vuba inshuro 60,000 ugereranyije n’inyandiko; ibi bijyana no kuba abahanga bemeza ko ishusho imwe ishobora kuvuga amagambo arenze igihumbi.
Bagaragaza ko uko iterambere mu by’ikoranabuhanga mu gutara no gutanga amakuru rirushaho gusakara hose bijyana n’ubwiyongere bw’inyigo nshya zifasha muri uru ruhererekane.
Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Abanyamerika cyiga ku masoko n’ingaruka z’Ikoranabuhanga mu bucuruzi, Forrester, bwagaragaje ko mu bantu bagura ibicuruzwa byamamajwe, abasaga 58% ari ababibona muri video. Ibi bisobanuye ko bareba amashusho yamamaza bagahita banyoterwa kubigura.
Nta washidikanya rero ku bushobozi video zigira mu kugera ku mutima abazireba. Ese ni gute zagufasha kugeza ku yindi ntera ubucuruzi bwawe?
Hari impamvu eshatu z’ingenzi ukwiye guhita utangira kwifashisha ubu buryo bujyanye n’igihe bwo kwamamaza.
1. Ubushobozi bwo kugera ku bantu benshi icyarimwe
Umubare munini (abagera kuri 1/2) w’abakoresha internet bifashisha telefone zabo ngendanwa (smart phones) gusa ku rundi ruhande, abantu nta mwanya bafite uhagije wo gusoma inyandiko ndende zamamaza.
Benshi bishimira kubibona no kubireba muri video ngufi kandi irasa ku ntego itambutsa ubutumwa bwo kwamamaza mu gihe gito cyane. Ubu ni uburyo umushoramari wese akwiye kubyaza umusaruro.
2. Inyota yo kugaragaza ibicuruzwa na serivisi yawe uko iri
Biragoye cyane kwiyumvisha uko igicuruzwa cyangwa serivisi ishobora kuba imeze mu gihe utarayihabwa n’umunsi wa rimwe. Uretse kuba video igaragaza igicuruzwa, inagaragaza uko gikoreshwa n’akamaro kacyo nk’uburyo bwagufasha gusobanukirwa byimbitse.
Ibi nanone bigabanya cyane ibibazo bya hato na hato bisaba ibisobanuro ku mikorere y’igicuruzwa. Kugira ngo video yamamaza ishimishe abayireba kandi ibagere ku mutima, igomba kuba iherekejwe n’amajwi atanga ibisobanuro bigiye umujyo umwe n’amashusho anogeye ijisho bareba.
3. Guhererekanya video biroroha cyane
Abayobotse kwamamaza bakoresheje video nka bumwe mu buryo bugezweho boroherwa no kumenyekanisha ibicuruzwa byabo kugeza mu mfuruka zose mu buryo buhendutse kandi bworoshye. Mu isi ya none guhererekanya video byaroroshye bitewe ahanini n’imikoreshereze yagutse y’imbuga nkoranyambaga.
Video zisaga 700 zitambutswa kuri Twitter buri munota, izisaga miliyari enye zirebwa kuri YouTube buri munsi ndetse na 88% bya video zamamaza zitarengeje amasegonda 30 zihererekanywa ku mbuga nkoranyambaga nka Facebook, WhatsApp, Instagram, Snapchat n’izindi.
Abantu basaga 39% ni bo bashobora gusakaza ubutumwa bwanyujijwe muri video; 36% bakabutangaho ibitekerezo mu gihe abandi 56% babushima byimazeyo.
Mu gihe ukora video yamamaza, biba agahebuzo iyo unateganyije mbere y’igihe uburyo uzakoresha mu kuyigeza kure.
Niba waratangiye kubyaza umusaruro ubu buryo bugezweho bwo kwamamaza, komeza inzira watangiye ntucike intege. Niba utaratangira cyangwa ukeneye kunonosora uko wari usanzwe ubikora, IGIHE ltd yiteguye kugufasha. Duhamagare kuri 4546 cyangwa utwandikire kuri [email protected] tugukorere inyigo ihamye y’imikoreshereze ya video mu kwamamaza, gutunganya amashusho yayo no kuyisakaza ikagera ku bantu benshi mu gihe gito.
– Reba Video yamamaza ibikorwa bya Park Inn Hotel
– Video yamamaza Rwanda Tea Packers
– Amashusho agaragaza ibikorwa bya Soho Fitness


















TANGA IGITEKEREZO