Izi jus zamurikiwe abakorera Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali kuwa 9 Kamena 2023, zikaba ziri ku isoko guhera ku wa 2 Kamena 2023.
Harimo ikozwe muri ‘pomme’, ikozwe mu matunda avanze n’imyembe, n’iyo mu rubuto rwa ‘Cherry’, zikaba ziboneka mu tujerekani twa litilo ebyiri n’eshanu.
Zifunguzwa amazi akubye inshuro eshatu igipimo cya jus ushaka kunywa kandi ikagumana uburyohe bwayo. Bisobanuye ko ikirahure cya jus ugifunguza ibirahure bitatu by’amazi hakavamo ibirahure bine.
Naho iya litiro ebyiri ushaka kuyifungura yose wayifunguza litilo esheshatu z’amazi, iya litiro eshanu ukayifunguza litiro 15 z’amazi kandi zigakomeza kuryoha.
Umuyobozi Ushinzwe Iyamamazabikorwa mu ruganda, Inyange Industries, Patricia Garuka, yavuze ko izi jus zakozwe hatekerezwa ku bantu bafite imiryango minini n’abandi baba bashaka gusangira ari benshi, kuko zizabafasha kuryoherwa ndetse no guhendukirwa na jus ibahagije.
Ati ‘‘Umwihariko w’izi jus uri mu kuba zikozwe mu mbuto z’umwimerere ugereranyije n’izindi jus zifungurwa zigaragara ku isoko. Twatekereje ku miryango minini cyangwa abandi bantu bakora ibirori birimo n’ibyo mu ngo’’.
Aya makuru yakiriwe neza n’abaturage b’i Nyabugogo bari aho izi jus zamurikiwe, Uwitwa Niyonzima Samuel ufite abana babiri bato avuga ko izi jus zije nk’igisubizo ku babyeyi bafite abana bapfunyikira ibyo kunywa iyo bagiye ku ishuri.
Ati ‘‘Nkanjye mfite abana babiri bajya kwiga, nzajya mbashyirira muri ‘gurude’ bajye kwiga igihe bamaze gufata amafunguro ya saa sita bajye basomeza’’.
Niyonzima Samuel wananyoye kuri izi jus ashaka kumva niba ziryoshye koko, akomeza agira ati ‘‘Zimeze neza ni ukuvuga ngo ningura litiro ebyiri bizamfasha kuba bayinywa nibura icyumweru cyose’’.
Izi jus zinihariye kandi kuba ziri ku biciro byo hasi, ku buryo zishobora kunyobwa n’abantu bafite ubushobozi buke cyangwa bwinshi.
Inyange Industries kandi yakoze izi jus ziri mu tujerekani tunini, mu rwego rwo kugabanya amacupa menshi ashyirwamo ibinyobwa, ibijyanye n’intego y’u Rwanda ndetse n’Isi yose mu kugabanya amacupa agira uruhare mu kwangiza ibidukikije.
Ku bashaka kurangura izo gucuruza, bazisanga ku maguriro manini atandukanye yo mu mu mujyi wa Kigali.
Uruganda Inyange Industries Ltd rumaze kumenyekana mu gukora ibinyobwa bitandukanye bidasembuye guhera mu 1999, ubwo rwatangiraga rutunganya amata nyuma rukongeraho ibindi birimo gukora rukanacuruza ibinyobwa binyuranye birimo amazi, imitobe y’imbuto zitandukanye n’ibindi bicuruzwa biboneka ku isoko ry’u Rwanda.
Amafoto: Yuhi Augustin


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!