Iyi ni inkuru itandukanye ku bakobwa batatu biyemeje gutangiza ikigo cy’ubwubatsi mu Rwanda kuko bagaragaza ko mu ndoto zabo bakuranye kuva kera biyumvagamo kuba abubatsi bo ku rwego rwo hejuru.

Hambere aha kubona umukobwa wuriye igikwa byari ikizira ariko uko iminsi igenda ishira biramenyerwa ndetse kuri ubu ntibikiri kurira igikwa ahubwo abakobwa ubasanga no mu bacurabwenge b’igishushanyo mbonera cy’inyubako runaka, kuyobora imirimo y’ubwubatsi ndetse n’ibindi bitandukanye.

Atete Nancy Donatienne yavutse ari umukobwa, akura akunda imirimo ikunze gukorwa n’abagabo irimo kubaka, gutwara imodoka n’indi itandukanye.

Kuri ubu yarakuze ndetse nk’abandi bana ajya ku ishuri, ku bw’amahirwe inzozi ze yatangiye kubona zigiye kuba impamo ubwo yari atangiye kwiga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu ishuri ry’ubwubatsi ‘Civil Engineering’.

Mu 2016 asoje amasomo yatangiye gushakisha ibiraka byo kubaka, bimuha no kugira ubumenyi bujyanye n’ibikenewe mu murimo w’ubwubatsi ariko kuri ubu yatangiye urugendo rwo kwikorera aho ahagarariye sosiyete y’ubwubatsi yashinzwe n’abakobwa batatu bize ibijyanye n’ubwubatsi mu Rwanda ya Espoir Construction Ltd.

Umuyobozi w’ikigo cy’ubwubatsi cya Espoir Construction Ltd, Eng. Atete Nancy Donatienne, yabwiye IGIHE ko batangije iki kigo ari abakobwa batatu biyemeje guteza imbere umwuga w’ubwubatsi bugezweho nyuma yo gusoza amashuri muri Kaminuza.

Ati “Igitekerezo twakigize duhuriye mu kazi aho twakoraga mu mishinga ya Reserve Forces irangiye tubona aho kujya gushaka akazi tutazabivamo, tujya inama yo kwishyira hamwe. Uko niko twigiriye icyizere ubwacu twishyira hamwe dutangira gukorana nk’abakobwa.”

Yavuze ko mbere yo gutangira imirimo bari biyemeje bagize impungenge ku bijyanye n’uko bazakora cyane ko ari ibintu bitari bisanzwe mu bwubatsi bw’u Rwanda kumva ko abakobwa binjiye byeruye mu bikorwa byo kubakisha.

Ati “Impungenge twarazigize, kuko twararebaga tukabona kugira ngo umuntu ahite akwizera ako kanya biba bigoye ariko twatangiye twishakamo imbaraga zo kwigirira icyizere, tubasha gutsinda ubwo bwoba. Twatangiye twubakira umuntu umwe tumukoreye neza agenda aduhuza n’abandi.”

Eng. Atete yavuze ko bifuza ko ikigo cyabo kiba igikomeye mu Rwanda ndetse no mu Krere mu birebana no kubakisha amazu akomeye kandi agezweho.

Yagaragaje ko biteguye kubigeraho ndetse ko bafite inzozi zo guteza imbere umukobwa uri mu bwubatsi ku buryo abanyarwandakazi batangira gutinyuka uwo murimo.

Yavuze ko umukobwa cyangwa umugore uri mu mirimo y’ubwubatsi ahura n’imbogamizi zitandukanye zirimo kutagirirwa icyizere mu minsi ya mbere ariko uko agenda agaragaza ubushobozi muri ibyo bikorwa agenda yizerwa ndetse birushijeho.

Ati “Urumva ko ari imirimo imenyereweho ko ari iy’abagabo, rero baba bumva ko udashoboye kugira ngo bahite bakwizera ako kanya kiba ari ikibazo kandi iyo niyo mbogamizi ikomeye. Uko ugenda ubereka ibyo ushoboye benshi bagenda bahindura ibitekerezo bakakwizera mu gakorana.”

Kuri ubu Espoir Construction Ltd ni ikigo cy’ubwubatsi cyamaze kugirirwa icyizere n’abantu b’ingeri zinyuranye kuko gihabwa ibiraka bitandukanye byo kubakisha inyubako zitandukanye.

Mu nyubako bubakisha kugeza ubu harimo inzu zo guturamo zijyanye n’igihe, inyubako z’amacumbi (Apartment) n’izindi.

Bashobora kubakira umuntu cyangwa ikigo, bahereye ku gukora igishushanyo mbonera cy’inyubako y’inzozi ze kugeza imirimo y’ubwubatsi irangiye kuko uko ari batatu buri wese afite inshingano yibandaho mu gihe babonye ikiraka.

Kuva batangira gukorana mu 2021, bamaze guhabwa akazi ko kubakisha n’abingeri zinyuranye aho abakozi barenga 300 bamaze guhabwa akazi n’ibikorwa bakora mu bice bitandukanye hirya no hino mu Mujyi wa Kigali.

Inyubako zubakwa na Espoir Construction Ltd ziba zifite umwihariko wo gukomera ndetse n’imiterere yayo iba iteye ubwuzu kuko usangamo udushya twinshi tujyanye n’imyubakire igezweho itangiza ibidukikije.

Ibi bishimangira gahunda u Rwanda rufite yo kugira nibura abanyeshuri 60% barangije mu masomo y’Imyuga n’ubumenyingiro mu 2024 kubera ko bashobora kubona akazi cyangwa bakagahanga.

Ukeneye aba bakobwa ushobora kubabona ubasanze ahantu bakorera mu Mujyi wa Kigali imbere ya IPRC Kigali mu nyubako izwi nka Diamond House mu igorofa rya gatatu, cyangwa ukabahamagara kuri 0782385874, cyangwa 0783092586.

Zimwe mu nyubako aba bakobwa bamaze kuzuza
Zimwe mu nyubako aba bakobwa bamaze kuzuza
Inyubako zubakwa n'aba bakobwa zifite udushya
Inyubako zubakwa n'aba bakobwa zifite udushya
Eng. Atete ni umwe mu bakobwa biyemeje gukora ubwubatsi
Eng. Atete ni umwe mu bakobwa biyemeje gukora ubwubatsi
Imwe mu nzu yubatswe na Espoir Constructions
Imwe mu nzu yubatswe na Espoir Constructions
Barifuza kubaka ikigo gikomeye mu Rwanda
Barifuza kubaka ikigo gikomeye mu Rwanda
Eng. Atete uhagarariye Espoir Construction yemeza ko ari abakobwa bitinyutse mu bwubatsi
Eng. Atete uhagarariye Espoir Construction yemeza ko ari abakobwa bitinyutse mu bwubatsi