Igaraje rizasuzumirwamo izo modoka riherereye aho Hyundai-Rwanda yimukiye ku muhanda Gikondo-Magerwa (KN 6, Ave Magerwa Road) ivuye ku muhanda wa Point Lourds ahazwi nko ku Kinamba cya Kabiri benshi bari bayimenyereye.
Hyundai Rwanda yatangaje ko abatunze imodoka za Hyundai bemerewe kujya mu igaraje ryabo guhera ku wa kabiri tariki ya 25 Gashyantare 2020, bakazisuzumirwa ku buntu bagahabwa amakuru yose azerekeyeho ndetse n’inama zerekeye kuzisigasira (entretien).
Mu rwego rwo kwirinda ko hagira umukiliya uhagera agatinda kubera ubwinshi bw’imodoka asanze zaziye rimwe. Uwifuza kujya gusuzumisha imodoka, asabwa guhamagara kuri telefoni ngendanwa arizo (+250) 786131 279, 0788873366 cyangwa 0788868099 kugira ngo ahabwe igihe azakirirwa (rendez-vous) bityo bizamworohere nahagera.
Hyundai yatangaje ko uzajyana imodoka, izasuzumwa n’abahanga bo muri iyo garaje agahabwa amakuru yose ayerekeye ndetse niba ifite ikibazo ahabwe ubujyanama bw’icyo yakora. Ni mu gihe uzakenera kugura ibyuma cyangwa ibindi bice by’imodoka bishya (Pièces de Rechange/Spare Parts) azabihabona by’umwimwerere kandi ku giciro gishimishije.
Umuyobozi ushinzwe ibya tekiniki mu igaraje rya Hyundai Rwanda, Tierry Fifield yabwiye IGIHE ko icyo bagamije ari ukunyurwa k’umukiliya no kumufasha gufata imodoka ye neza.
Ati “Icyo tugamije ni ukunyurwa kw’abakiliya. Tuzabaha amakuru ku modoka zabo za Hyundai zaba izakozwe kera (ancien modèle) n’iziri gusohoka vuba (nouveau modèle). Tuzisuzume bamenye uko zimeze.”
Hyundai-Rwanda ni Ishami ry’Uruganda rwa Hyundai Motors rukorera imodoka muri Koreya y’Epfo mu Mujyi wa Seoul, ryatangiye gukorera mu Rwanda mu 2012. Urwo ruganda rwashinzwe mu 1967, ruri ku mwanya wa gatatu mu gukora imodoka nyinshi ku Isi.











Amafoto: Mugisha David Livingstone




Ibitekerezo 0