Urugendo rw’imyaka 31 yo kwibohora, u Rwanda rwabaye igihugu cy’icyitegererezo, cyubakiye ku ndangagaciro zo gukunda igihugu, kurengera ubuzima bwa muntu, no kwimakaza ubunyarwanda.
Ubutumwa Techno Market Ltd yasangije abakiliya bayo ku wa 4 Nyakanga 2025 bugaragaza ko “turashimira byimazeyo abakiliya bacu b’ingenzi badahwema kutugirira icyizere, kudushyigikira no kudufasha gukomeza gutanga serivisi zinoze.”
Techno Market Ltd ihamya ko kwibohora ari “ukugira amahitamo meza, harimo no kwibohora ingoyi yubukene, ni uguhitamo ubuziranenge. Mwarakoze kuduhitamo nk’abafatanyabikorwa banyu mu bijyanye n’icapiro (Printing) n’ibindi byifashishwa mu kumenyekanisha ibikorwa byanyu.”
Iyi sosiyete ihamya ko baharanira gukomeza kuba abafatanyabikorwa beza, bageza ku babagana ibisubizo bijyanye n’igihe, mu bwiza, ubunyamwuga no guhanga udushya.
Iti “Twifurije buri wese Umunsi Mwiza wo Kwibohora ku nshuro ya 31. Dukomeze Twubake u Rwanda Twifuza!”


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!