ISON BPO ni sosiyete ifite ubunararibonye mu gufasha ibigo bitandukanye gutanga serivisi zijyanye no kwakira no gusubiza ibibazo by’abakiliya (call Centre) muri Afurika no ku yindi migabane aho ikorera mu bihugu 14 ku isi ndetse ikaba ifite abakozi basaga ibihumbi 10.

MTN Rwanda irateganye kwegurira ISON BPO serivisi zayo zijyanye call centre guhera ku itariki ya 1 Kanama 2016.

Atangaza ibijyanye n’iyi gahunda nshya, Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri MTN, Annie Bilenge yavuze ko ISON izwi mu gutanga serivisi nziza kandi zidahenze, bakaba bizera neza ko kuyegurira call centre zabo bizatuma barushaho gushyira imbaraga mu bindi bikorwa birimo no guharanira guhora ku isonga mu bigo by’itumanaho mu Rwanda.

ISON yatangiye gukorera mu Rwanda guhera mu 2012, imwe mu ntego yari yarihaye ni ugufasha abafite impano kubona imirimo ndetse abanyamwuga bakarushaho kwagura ibikorwa byabo. Imaze guha imirimo abanyarwanda basaga 200.

Ubuyobozi bwa ISON ku isi buvuga ko kuva yagera mu Afurika mu myaka itanu ishize imaze gutera imbere mu buryo bushimishije aho igeze ku bakozi ibihumbi 10 barimo 9950 bakomoka mu bihugu ikoreramo.

ISON ifite umwihariko wo kugeza serivisi zijyanye n’amajwi ndetse n’ibindi bijyanye no kwakira ibibazo by’abakiliya mu buryo bubanogeye bituma banyurwa, ibi akaba ari nabyo MTN yiteze.

MTN Rwanda yatangiye gukorera mu Rwanda mu 1998, icyo gihe akaba ariyo yonyine yatangaga serivisi za telefoni zigendanwa. Imaze kugira abafatabuguzi basaga miliyoni 4.

Icyicaro gikuru cya MTN Rwanda i Nyarutarama
Icyicaro gikuru cya MTN Rwanda i Nyarutarama