00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gicumbi: MTN Rwanda yubakiye ikigo cy’ishuri igikoni kigezweho cyizafasha abana gufata amafunguro asukuye

Yanditswe na Evence Ngirabatware
Kuya 27 June 2024 saa 05:40
Yasuwe :

Ubuyobozi bwa MTN Rwanda bwatanze umusanzu wo kubakira ikigo cy’ishuri rya G.S Bukure, igikoni gifite ibyumba byo kubikamo ibikoresho, ibyo kurya ndetse n’ahabikwa ibiribwa nk’umusanzu ugamije gufasha abana kurya indyo yuzuye kandi isukuye muri gahunda ya ’Y’ello Care Initiative’.

Ni igikorwa cyabaye ku wa 26 Kamena 2024 ku kigo cy’ishuri cya G.S Bukure giherereye mu Murenge wa Bukure mu Karere ka Gicumbi, aho hari hagamijwe gukemura ikibazo cy’igikoni gito cyatumaga hataba ubwisanzure bwo gutegura amafunguro neza.

Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe, yavuze ko gahunda ya ‘Y’ello Care Initiative’ igamije gushyigikira ibigo by’amashuri harimo insanganyamatsiko ya iganisha ku kwiga neza by’uyu munsi no kuzabyara umusaruro mu gihe kizaza ‘Learn today Lead tomorrow’.

Ati “Nka MTN Rwanda twifuza ko abana bahabwa uburezi bufite ireme kuko ni bo bazavamo abayobozi beza b’ejo hazaza n’abakozi ba MTN twifuza.”

“Niyo mpamvu twaje hano muri GS Bukure ngo tububakire igikoni gifite ahantu hisanzuye hazafasha ubuyobozi bw’ ishuri gutegura amafunguro meza asukuye kandi hakaboneka n’umwanya wo kubikamo ibikoresho n’ibiribwa by’abana bifite isuku”.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gicumbi ushinzwe imibereho myiza, Mbonyintwari Jean Marie Vianney aganira na IGIHE yashimangiye ko uyu mufatanyabikorwa [MTN Rwanda] yatanze umusanzu ukomeye.

Ati “Batwubakiye igikoni kizafasha abakozi b’ishuri kubona aho babika amafunguro atetse ndetse n’ibiribwa bibisi n’ahandi hajya ibindi bikoresho byifashishwa mu gutegura ibyo kurya. Ni igikoni kigezweho cyubatswe n’amatafari akomeye kandi gifite umwanya mugari ku buryo bizatuma batunganya ibiryo by’abana bifite isuku”.

Gahunda ya ‘Y’ello Care Initiative’ yifashishwa cyane mu gushyigikira uburezi bw’abana bufite ireme ku bigo bitandukanye aho yanatanze imirasire y’izuba ku Rwunge rw’Amashuri rwa Agateko ruherereye mu Murenge wa Jali mu Karere ka Gasabo.

Bafashije abanyeshuri kugeza ibiryo aho bafatira ifunguro
Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe yavuze ko bifuza ko abanyeshuri bahabwa uburezi bwiza
Abakozi n'abayobozi ba MTN Rwanda bacinye akadiho bishimina n'abanyeshuri
Abanyeshuri bacinye akadiho bashimira MTN Rwanda
Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe, yavuze ko gahunda ya ‘Y’ello Care Initiative’ igamije gushyigikira ibigo by’amashuri
Ubwo baruriraga abanyeshuri, nyuma yo gutaha igikoni bubakiwe
Abakozi ba MTN Rwanda basangiye n'abanyeshuri ba GS Bukure
Umuyobozi ushinzwe Imikoranire n’izindi Nzego muri MTN Rwanda, Alain Numa yasangiye n'abanyeshuri
G.S Bukure bishimiye igikoni bubakiwe na MTN Rwanda
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gicumbi ushinzwe imibereho myiza, Mbonyintwari Jean Marie Vianney aganira na IGIHE yashimangiye ko uyu mufatanyabikorwa [MTN Rwanda] yatanze umusanzu ukomeye.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages