Ni gahunda MTN Rwanda yatangizanyije na telefone nshya ya Itel, A60 ikoresha internet y’umuvuduko wa 4G, aho umuturage azajya agura iyi telefone akishyura mu byiciro bitewe n’ubushobozi afite, bikamuha amahirwe yo kwishyura ku munsi, mu cyumweru cyangwa ku kwezi.
Iyi telefone iri ku mafaranga ibihumbi 75Frw gusa, bitewe n’amahitamo n’ubushobozi bw’umuguzi azajya yishyura 335Frw ku munsi, mu gihe ahisemo kwishyura mu cyumweru ni 2525 Frw, naho ku kwezi ni 10,100 Frw.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza muri MTN Rwanda, Ruhinguka Desire yavuze ko iyi gahunda ije gukemura ikibazo cya telefone zigezweho ziri ku isoko ziba zihenze kubera ko zifite ubushobozi bwo gukoresha internet inyaruka.
Ati, “Abantu bakoresha serivisi za interinete mu Rwanda nkuko bigaragazwa na RURA , barenga miliyoni 3. Ariko 4G ubwayo abantu bayikoresha ntabwo bageze mu cya kabiri cyabo.”
Avuga ko impamvu nini ibitera ari uko igiciro cyo kugura telefone za 4G kiri hejuru ukurikije telefone zindi zisanzwe zifite 3G.
Ati "Iyi telefone A60 ije ari nk’igisubizo kuri icyo kibazo ku bafatabuguzi bacu benshi bari bafite n’Abanyarwanda muri rusange.”
Yakomeje avuga ko mu gihe telefone zifite 4G ziri ku giciro kiri hejuru kuri uyu munsi ndetse usanga bamwe mu bakenera internet iri hejuru batabona ubushobozi bwo kuzigura, Itel A60 yashyizwe ku mafaranga make n’uburyo bwo kuyishyura mu byiciro kugirango babashe nabo kuyitunga.
Kuri uyu munsi serivise zitangwa mu gihugu zitangwa hakoreshejwe ikoranabuhanga ndetse bisaba interinete iri hejuru no kuba utunze telefone igezweho kugirango ujyane n’iterambere ry’uyu munsi.
Ibi nibyo MTN yiyemeje mu gufasha umuturage gutunga telefone igezweho binyuze muri gahunda yo kuzibona bise ‘Macye Macye’.
Umuyobozi mukuru wa Itel, Charles Wang yavuze ko gukorana na MTN Rwanda, sosiyete isanzwe iri ku isonga mu gutanga serivisi nziza z’itumanaho mu Rwanda ari inzira nziza yo kugeza interinete iri ku muvuduko wo hejuru ku baturage.
Ati "Ubufatanye hagati ya MTN na Itel ni uburyo bwiza bwo kugeza interinete iri ku muvuduko wa 4G ku bakiliya bacu b’Abanyarwanda. Turizerako ubu bufatanye buzatuma bikunda tukagera ku ntego yacu."
Iyi telefone ya Itel A60 ifite umuvuduko wa interinete ya 4G, ifite batiri imaramo umuriro igihe kirekire, ifite umwanya wa GB 32. Wayisanga mu maduka ya MTN n’amaduka ya Itel ari hirya no hino mu Rwanda.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!