MTN yatangije iyi Poromosiyo ya Izihirwe muri Kanama 2018, mu rwego rwo kwizihiza imyaka 20 imaze ikorera mu Rwanda ariko inashimira abakiliya bayo bakomeje gukoresha serivisi itanga.
Kugira ngo umuntu abe umunyamahirwe wegukana ibihembo ntacyo byamusabaga uretse kuguma ku murongo wa MTN no kwiyandikisha binyuze mu kwandika 20 ahagenewe ubutumwa bugufi akohereza ku 2018, cyangwa agakanda *140*6# ubundi agahamagara.
Mu gusoza iyi Poromosiyo ya Izihirwe, MTN Rwanda yateguye igitaramo kwinjiramo ari ubuntu, yari yatumiyemo Bruce Melody, Charly na Nina, Yvan Buravan na Riderman.
Yanatunguye abagenzi muri gare ya Nyabugogo aho abayobozi ba MTN bajyaga mu modoka, bagaha impano abazirimo zirimo nko kuba babasubiza amafaranga y’urugendo.
Umuyobozi ushinzwe imibanire muri MTN Rwanda, Alain Numa, yavuze ko muri Izihirwe bahembye abantu barenga ibihumbi 600, babashimira kuba barakoranye n’iyi sosiyete.
Yagize ati “Uyu munsi ni ibyishimo cyane, igikuru wari ugamije gushimira abakiliya babanye natwe ndetse n’ibi bihembo biri mu rwego rwo kubashimira kuko Izihirwe ntiyasabaga amafaranga.”
Yasabye abakiliya ba MTN Rwanda gukomeza kwitabira serivisi zayo kuko n’ubwo iyi poromosiyo irangiye ibikorwa byayo bizakomeza.
Murutampunzi Edouard watomboye moto muri Izihirwe yabwiye IGIHE ko yishimye cyane kuko mbere yumvaga ko ari ibihuha nta muntu ujya atombora.
Yagize ati “Nabyakiriye neza kandi nabyishimiye kuko mbere numvaga abantu bavuga ko batomboye nkumva ko hari uko biba byagenze, ariko natunguwe no kubona bimbayeho.”
Yongeyeho ko iyi moto azayishyira mu muhanda kugira ngo ayibyaze umusaruro.
Mu 1998 nibwo iyi sosiyete ibarizwa muri MTN Group yo muri Afurika y’Epfo yatangiye gukorera mu Rwanda. Ni ryo shami rya mbere ry’iki kigo ryatangiye gukorera hanze y’icyo gihugu, kugeza ubu ifite abafatabuguzi basaga miliyoni enye n’ibihumbi 500.
Amafoto: Muhizi Serge


















TANGA IGITEKEREZO