Kuva muri Mata 2025, Sosiyete y’Itumanaho ya MTN Rwanda yatangiye guhwitura abagifite izi simukadi zakira umuyoboro wa 3G kandi bafite telefoni zakira 4G, kwihutira kuzihinduza dore ko ubuntu.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa byo kwita ku bakiliya muri MTN Rwanda, Norman Munyampundu, yasobanuye byinshi kuri iyi gahunda yo guhinduza simukadi zikava kuri 3G zikajyanwa kuri 4G.
Munyampundu yavuze ko bazanye simukadi za 4G kugira ngo abakiliya babo bafite telefoni ziyakira, ariko bakaba bagikoresha simukadi za 3G bahinduze, bityo barusheho kunogerwa na serivisi zihuse mu ikoranabuhanga.
Yagize ati “Umuntu uri kuri 4G aba yiteganyiriza kugira ubushobozi mu buryo bwihuse mu gukoresha 5G turi gutegura mu minsi iri mbere. Uko iterambere rigenda rizamuka, ni nako abakiliya bacu bagomba gutera imbere mu ikorabuhanga.”
“Muri iyi gahunda yacu turashaka kwimura abakiliya mu buryo bwihuse, abafite izo simukadi za 3G ariko bafite telefoni zakira 4G, tukaboherereza ubutumwa bubibutsa ko bahinduza. Bakwiriye kumva ko inyungu ari izabo kandi bakwihutira kugana amashami yacu kugira ngo bafashwe.”
Munyampundu avuga ko mu byumweru bitatu gusa, bamaze guhindurira abantu ibihumbi 34 mu buryo bwo kwihutisha iki gikorwa.
Yakomeje agaragaza ko igihe ntarengwa cyo guhinduza simukadi, gishingiye ku gihe uwahawe ubutumwa yabwakiririye. Ufite iyo simukadi ya 3G, aba afite icyumweru kimwe cyo kuyihinduza nyuma yo kubona ubutumwa.
Ati “Nubona ubutumwa nturenze iminsi irindwi wahawe, kuko nuyirenza internet yawe izatangira kugukora nabi. Guhinduza simukadi ni ubuntu kandi agahabwa Gigabyte 15 za internet nta kiguzi.”
Ku muntu utaramenya niba simukadi cyangwa telephone ye ikoresha 3G cyangwa 4G, akanda *456*1#.
Kugeza ubu abakoresha simukadi za MTN Rwanda zakira 4G mu Rwanda bageze kuri miliyoni 1,1, aho bigaragara ko umubare w’abayikoresha ukiri muto ugereranyije n’abakiliya bayo.
Imibare yatangajwe na MTN Rwanda muri Werurwe 2025, igaragaza ko abakoresha 4G biyongereyeho 17,8% mu gihe abakoresha internet ya 3G bo biyongereye ku kigero cya 143%. Ibi bishimangira ko ari umuyoboro ukomeje kuganwa n’abatari bake.
Muri gahunda y’ibikorwa bya MTN Rwanda y’umwaka wa 2025, yiyemeje gukomeza gutanga serivisi nziza, ikoranabuhanga rigezweho, inarushaho guhanga udushya hagamijwe gukora ibikorwa biteza imbere abakiliya n’igihugu muri rusange.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!