Mu bigira Sainte Famille Hotel umwihariko, ni agace iherereyemo aho abari kuyiruhukiramo baba bitegeye neza ibice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali.
Ibi byiza bitandukanye biza byiyongera kuri servisi z’agahebuzo itanga biri mu byatumye IGIHE iyisura maze yifuza kubasangiza iby’uru rugendo rwiza yahagiriye.
Ukinjira muri Sainte Famille Hotel wakiranwa urugwiro n’abakozi babitojwe bakakubaza icyo wifuza dore ko batanga byinshi.
Mu gihe wifuza kwica isari n’inyota baraguherekeza bakakugeza muri Restaurant itagira uko isa yiganjemo umwihariko w’ibikorerwa mu Rwanda, bagasiga umaze kubona ibyicaro.
Iyo umaze gushira impumu abakozi baho mu kinyabupfura giherekejwe n’indangagaciro za Gikirisitu, bakubaza icyo unywa n’icyo ushobora kugifatisha.
Bitewe n’uko wiyumva ushobora kwaka imivinyu irimo izwi cyane nka Chateau le grand Verdus na Chateau Durand la plagne zikorerwa mu Bufaransa , Semilion, Grenache cyangwa ukaba wafata kuri za rufuro zirimo n’izengwa n’inganda zo mu Rwanda.
Si ibi byo kunywa gusa biboneka muri Sainte Famille Hotel kuko n’abifuza ikawa, icyayi na Fanta n'indi mitobe na bo bashobora kubibona.
Iyo umaze gushira inyota, mu gihe watumije chicken wings uba watangiye kumva impumuro zayo kuko muchoma aba azokereza mu ntambwe icumi uvuye aho wicaye.
Muri Sainte Famille Hotel bazirikana n’abakunzi b’amafunguro ya Kinyarwanda cyangwa abandi bafite ibibazo by’ubuzima bitabemerera kurya amavuta n'ibindi muganga yababujije.
Mu gihe gito cyane ifunguro watumije riba rikugezeho, niba uri umukisitu cyangwa umuyisilamu ukiragiza Imana ukayishimira no kuri ayo mafunguro y’akataraboneka akuri imbere.
Mu gihe ufata amafunguro yawe uba wumva n’umuziki utuje cyane wiganjemo uw’Abahanzi baririmba mu rurimi rw’Igifaransa nka Garou, Frederick François n’abandi.
Kubera byinshi bihari byo kurangarira birimo n’ubwiza bw’Umujyi wa Kigali, ntumenya uko umwanya ugiye, ushiduka aho wageze saa 14h00 uhavuye saa 19h00.
Kuba bwije ntibivuga ko ugomba gutaha cyane ko ibyiza bya Sainte Famille Hotel bitagarukira mu binyobwa bifutse n’amafunguro yuje icyanga ahubwo niyo ubyifuje cyangwa ukaba uri umunyamahanga ugifite iminsi mu rwa Gasabo baragusasira ukaryama ukagubwa neza.
Aha bitewe n’uko ubyifuza cyangwa n’umubare w’abantu muri kumwe ni wowe ushobora guhitamo ubwoko bw’icyumba ushaka kuraramo birimo; Suites, aho uba ufite umwanya wo kuryamamo ariko hari nahagenewe uruganiriro, cyangwa ugahitamo Deluxe nayo igwa mu ntege Suites cyangwa ukaba wahitamo Standard.
Aho waraye hose mbere y’uko izuba ritangira gukomera baba bakugejejeho amafunguro ya mu gitondo wamara kuyafata niba uzi koga amazi magari, akaba ari umwanya mwiza wo kujya kuri Piscine yabo itagira uko isa.
Akarusho ni uko ku bantu bari hanze bitegura gusura u Rwanda bashobora gusaba icyumba mbere y’igihe (booking) banyuze ku mbuga zisanzwe zizobereye muri iyi serivisi nka www.Booking.com na www.Expedia.com ndetse kubabyifuza iyi hoteli ikaba yajya kubafata ku kibuga cy’indege.
Umuyobozi wa Sainte Famille Hotel, Bukumura Egide aganira na IGIHE yavuze ko mu byo iyi hoteli ikora byose ishyira imbere isuku na serivisi nziza.
Ati “Ntabwo twihanganira serivisi mbi, ikindi ntitwihanganira umwanda, dukunda isuku yaba ku mukozi ubwe yaba n’aho akorera n’ibyo akoresha. Twagize inama na Nyiricyubahiro Musenyeri Antoine Kambanda badutoza uwo muco barabitubwira abakozi twese.”























Amafoto: Muhizi Serge




Ibitekerezo 0