Iki gikorwa cyabaye ku itariki ya 21 Kamena 2024 kibanzirizwa no gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama.
Abakora muri MUA bunamiye ndetse bashyira indabo ku mva zishyinguwemo abagera ku bihumbi 6 barimo abarenga ibihumbi 5 bari barahungiye ku rusengero rw’Abagatolika ruri muri uru Rwibutso bahicirwa ku itariki ya 15 Mata 1994.
Nyuma yo gusura ibice birugize, abakozi ba MUA bakomereje mu Kigo cya Gasore Serge Foundation basanzwe bafasha mu Kurera abana bakomoka mu miryango itishoboye ndetse n’ibindi bikorwa binyuranye bifasha umuryango mugari uhakikije.
Batambagijwe ibice binyuranye bikigize cyane cyane ibyongewemo vuba harimo ivuriro rifite n’aho abagore babyarira, ahakorerwa ubudozi, amashuri n’amacumbi y’abanyeshuri ari kubakwa ndetse n’ibibuga by’imikino.
Aha harererwamo abana kuva ku b’inshuke kugera ku biga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye ariko kirateganya kurera kugeza mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye bijyanye n’uko abanyeshuri bacyo bagenda bimuka.
Gasore Serge warokokeye mu Murenge wa Ntarama akiyemeza gushinga iki kigo yiyemeje kuzafasha umuryango mugari w’abahatuye mu bikorwa by’iterambere ndetse ibi bikaba byaramuhesheje kuba Umurinzi w’Igihango ku rwego rw’Igihugu.
Mu rwego rwo kwifatanya n’abarererwa muri iki kigo, abakora muri MUA bakoranye ibikorwa bitandukanye birimo gusangira na bo, gusabana babereka impano bifitemo ndetse hanakinwe umupira w’amaguru hagati y’abakora muri MUA Insurance n’abakora muri Gasore Serge Foundation.
Umukozi ushinzwe abakiriya, amasoko, n’ibikorwa bifasha umuryango mugari muri MUA Insurance, Aisha Msalem yavuze ko ibikorwa bakoze biri mu murongo wabo usanzwe wo gufasha guteza imbere umuryango mugari.
Umuyobozi Mukuru wa MUA Insurance mu Rwanda, Bugingo Konde yavuze ko ikigo ayoboye kizakomeza gushyigikira uko gishoboye kose ibikorwa bya Gasore Serge Foundation kuko ari uguteza imbere ejo hazaza h’abana b’u Rwanda.
MUA Insurance Rwanda ni ikigo gitanga ubwishingizi bw’igihe gito cyatangiye mu 2006 kitwa Phoenix of Rwanda Assurance.
Mu 2014 nibwo cyahinduye izina nyuma yo guhuzwa na MUA Group ikomoka mu Birwa bya Mourice ikaba irimo ibigo bitanga serivisi z’ubwishingizi no mu bindi bihugu by’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Amafoto: Ishimwe Alain Kenny


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!