00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nta mwanya w’ingengabitekerezo uhari - Miramago uyobora ICPAR

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 15 June 2025 saa 10:16
Yasuwe :

Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’Ababaruramari b’Umwuga mu Rwanda (ICPAR), Amin Miramago, yavuze ko abafite ingengabitekerezo ya Jenoside bagomba kumenya ko nta mwanya wayo uhari, kuko ubu ikiraje ishinga Abanyarwanda ari inzira yo kwiyubaka no kwiteza imbere.

Yabivugiye mu gikorwa cya ICPAR cyabaye ku wa 13 Kamena 2025, ubwo uru rugaga rwasuraga Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, abakozi barwo bakibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abakozi b’uru rugaga basobanuriwe ibice byose bigize uru rwibutso, bigaragaza amateka y’igihugu uhereye mbere y’ubukoloni no mu gihe cyabwo. Basobanuriwe uburyo ubuyobozi bubi bwabibye urwango mu Banyarwanda, ndetse havamo ingaruka zirimo na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuyobozi Mukuru wa ICPAR, Amin Miramago, yavuze ko gusura uru rwibutso atari igikorwa cyo kwibuka gusa, ahubwo ari n’umwanya wo kongera kureba aho igihugu cyavuye n’aho kigeze.

Ati “Gusura uru rwibutso biduha umwanya wo kongera gusubiza amaso inyuma, tukareba aho twavuye, tukareba aho tugeze ndetse n’aho tugana. Iyo uzi aho wavuye ni bwo ubasha no kwiha intego y’aho ushaka kugera kandi heza."

Yakomeje avuga ko abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside bakwiye kumva ko nta mwanya wayo uhari, kandi ntaho bazayinyuza kuko intego y’Abanyarwanda bose ari ukwiyubaka.

Ati “Abafite ingengabiterezo bagomba kumenya ko ibyo bintu bitagifite umwanya, kandi ko ibyo bifuza bitazaba kuko turi maso. Tuzabirwanya twivuye inyuma kuko tuzi aho byatugejeje. Bagomba kumva ko ubu umwanya uhari ari uw’amajyambere, ubumwe no kwiyubaka.”

Nyuma yo gusura uru rwibutso, abagize urugaga rwa ICPAR bashyize indabo ku mva ziruhukiyemo Abatutsi bishwe muri Jenoside.

Nyuma yo gusura urwibutso bashyize indabo ku mibiri irenga ibihumbi 250 ishyinguwe ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Abakozi b'Urugaga rwa ICPAR basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, basobanurirwa byinshi ku mateka rubitse
Umuyobozi Mukuru wa ICPAR, Amin Miramago, yavuze ko abafite ingengabitekerezo ya Jenoside ntaho bazayicisha kuko nta mwanya igifite mu Banyarwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages