Ni gahunda yatangijwe ku wa 2 Kamena 2025, kuri Hanga Hub mu Murenge wa Gisenyi, yitabirwa n’abaturage batandukanye bo muri aka karere.
Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Monzer Ali, yabwiye IGIHE ko iyi gahunda ya ’Yello Care’ igamije gutuma nta muturage n’umwe usigara inyuma mu bijyanye no gukoresha ikoranabuhanga.
Ati “Iyi gahunda twayitangije kubera ko tutifuza ko hari umuturage wasigara inyuma, ni na yo mpamvu twabegereye hano i Rubavu ngo duhuze imbaraga n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, tubagenere n’ibikoresho by’ikoranabuhanga by’ibanze byiyongera ku bisanzwe muri Hanga Hub ya Rubavu, kugira ngo abasanzwe bakora ubucuruzi bongererwe ubumenyi ku buryo bakoresha ikoranabuhanga bacuruza umusaruro w’ibyo bejeje cyangwa bahaha ibyo bakeneye mu mahanga batavuye aho bari, bakishyurwa cyangwa bakishyura bakoresheje Mobile Money.”
Yakomeje avuga ko bagamije ahanini gufasha urubyiruko rw’i Rubavu kubona aho rwakwagurira ubumenyi mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga, kuko hagaragaye icyuho ari na yo mpamvu bahisemo kuhashyira imbaraga.
Muri aka Karere iyi gahunda ku ikubitiro izagezwa ku bahinzi bibumbiye mu makoperative barenga 50, abo muri koperative z’abagore barenga 20 ndetse n’urubyiruko rwibumbiye muri Koperative yitwa Imboni rurenga 30.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yashimye igikorwa cya MTN Rwanda cyo kongerera ibikoresho Hanga Hub.
Ati “Ikigo cya Hanga Hub cya Rubavu twishimiye ko cyongerewe ibikoresho na MTN Rwanda kandi ikaba igiye guhugura abaturage bacu, ni amahirwe akomeye kugira abafatanyabikorwa nk’aba, gusa haracyari icyuho ku baturage baturuka mu mirenge ya kure na bo bakeneye kwegerezwa ikigo nk’iki kibafasha umunsi ku munsi.”
Meya Mulindwa yakomeje avuga ko izi mudasobwa 10 zagenewe Hanga Hub zije ziyongera ku mubare w’izisanzwe ndetse zigiye gutuma n’umubare w’abazikeneraga wiyongera bijyana no kwiyongera kw’abafite ubumenyi mu ikoranabuhanga.
Iranzi David w’imyaka 20 wo mu Karere ka Rubavu, wize ibijyanye n’amashanyarazi yo mu nganda akaba akora ibijyanye no gutunganya ibikomoka mu biti, yashimiye MTN Rwanda yageneye Hanga Hub mudasobwa ndetse n’abakozi bayo bakaba bagiye kubongerera ubumenyi.
Ati “Njye ntunganya ibikomoka ku biti, kandi dukenera gushushanya, rero izi mudasobwa tuzajya tuzifashisha mu gushushanya ibyo tugiye gukora kandi no kuba bagiye kuduhugura ni amahirwe akomeye, nkanjye sinkeneye kuzafata ikaramu ngo nshushanye kuko nkeneye kujyana n’ikoranabuhanga.”
Iyi gahunda ya ’Yello Care’ yatangiye tariki 1 Kamena 2025, ikazarangirana na tariki 21 Kamena 2025 aho izakomereza mu turere twa Rutsiro, Gatsibo na Kirehe.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!