Gahunda ya ‘Global Serena Prestige Club’ yamuritswe ku wa 7 Kanama 2025, mu birori byabereye muri Kigali Serena Hotel.
Ni ibirori byitabiriwe n’abarimo abakozi b’iyi hoteli bakorera muri Kigali ndetse na Rubavu, abakiliya ndetse n’abafatanyabikorwa bayo batandukanye.
Umuyobozi wa Serena Hotel mu Rwanda, Franklin Nyakundi, yasobanuye ko iyi porogaramu irimo ibyiciro bibiri harimo ‘Serena Prestige Club’ na ‘Serena Prestige Club Plus’.
Nyakundi yavuze ko umukiliya wese ashobora kuba umunyamuryango muri ‘Serena Prestige Club’, akazajya ahabwa inyungu ku musanzu we ubarwa bitewe na serivisi akoresha muri iyi hoteli.
Ati “Buri mukiliya wese ashobora kuba umunyamuryango kandi kwiyandikisha ni ubuntu. Azajya ahabwa inyungu ku musanzu we ubarwa bitewe na serivisi akoresha muri iyi hoteli, akawuhabwamo izindi serivisi mu mahoteli ya Serena atandukanye.”
Icyiciro cya ‘Serena Prestige Club Plus’, kizajya giha abanyamuryango inyungu idasanzwe ingana na 95$ mu gihe kingana n’umwaka, n’igabanyirizwa ry’ibiciro ku macumbi, amafunguro, serivisi za ‘Sauna’ na ‘Massage’ n’izindi.
Nyakundi yongeyeho ko kandi hari gahunda igamije guha abakiliya agaciro ndetse n’inyungu zifatika.
Uburyo bwari busanzwe bukoreshwa kugira ngo umukiliya abone inyungu ku musanzu we, bwari bugoye gusa agaragaza ko bwamaze guhabwa umurongo.
Ati “Umukiliya ashobora gukoresha ‘application’ muri telefone ye akabona nimero y’ubunyamuryango. Icyo gihe atangira kubona inyungu ye no kuyikoresha. Uko ukoresha serivisi nyinshi ni ko inyungu yiyongera bigatuma wava mu cyiciro kimwe ukajya mu gikurikiyeho kandi buri cyiciro gifite inyungu zidasanzwe.”
“Urugero niba muri babiri mwishyura amafaranga y’umuntu umwe gusa kuri serivisi mwahawe. Uri wenyine agabanyirizwa 15%, batatu bagabanyirizwa 33%, mu gihe bane bagabanyirizwa 25%.”
Kugeza ubu Serena Hotel ifite amashami 33 akorera mu bihugu Umunani byo muri Afurika na Aziya. Mu Rwanda ifite amashami abiri harimo Kigali Serena Hotel na Lake Kivu Serena Hotel.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!