00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Serena Hotel yatangije gahunda igamije guha abakiliya igabanyirizwa

Yanditswe na Isabwe Fabiola
Kuya 7 August 2025 saa 09:19
Yasuwe :

Serena Hotel yatangije gahunda yise ‘Global Serena Prestige Club’ igamije korohereza abakiliya n’abanyamuryango bayo b’imena kubona igabanyirizwa kuri serivisi itanga nk’amacumbi, amafunguro n’izindi.

Gahunda ya ‘Global Serena Prestige Club’ yamuritswe ku wa 7 Kanama 2025, mu birori byabereye muri Kigali Serena Hotel.

Ni ibirori byitabiriwe n’abarimo abakozi b’iyi hoteli bakorera muri Kigali ndetse na Rubavu, abakiliya ndetse n’abafatanyabikorwa bayo batandukanye.

Umuyobozi wa Serena Hotel mu Rwanda, Franklin Nyakundi, yasobanuye ko iyi porogaramu irimo ibyiciro bibiri harimo ‘Serena Prestige Club’ na ‘Serena Prestige Club Plus’.

Nyakundi yavuze ko umukiliya wese ashobora kuba umunyamuryango muri ‘Serena Prestige Club’, akazajya ahabwa inyungu ku musanzu we ubarwa bitewe na serivisi akoresha muri iyi hoteli.

Ati “Buri mukiliya wese ashobora kuba umunyamuryango kandi kwiyandikisha ni ubuntu. Azajya ahabwa inyungu ku musanzu we ubarwa bitewe na serivisi akoresha muri iyi hoteli, akawuhabwamo izindi serivisi mu mahoteli ya Serena atandukanye.”

Icyiciro cya ‘Serena Prestige Club Plus’, kizajya giha abanyamuryango inyungu idasanzwe ingana na 95$ mu gihe kingana n’umwaka, n’igabanyirizwa ry’ibiciro ku macumbi, amafunguro, serivisi za ‘Sauna’ na ‘Massage’ n’izindi.

Nyakundi yongeyeho ko kandi hari gahunda igamije guha abakiliya agaciro ndetse n’inyungu zifatika.

Uburyo bwari busanzwe bukoreshwa kugira ngo umukiliya abone inyungu ku musanzu we, bwari bugoye gusa agaragaza ko bwamaze guhabwa umurongo.

Ati “Umukiliya ashobora gukoresha ‘application’ muri telefone ye akabona nimero y’ubunyamuryango. Icyo gihe atangira kubona inyungu ye no kuyikoresha. Uko ukoresha serivisi nyinshi ni ko inyungu yiyongera bigatuma wava mu cyiciro kimwe ukajya mu gikurikiyeho kandi buri cyiciro gifite inyungu zidasanzwe.”

“Urugero niba muri babiri mwishyura amafaranga y’umuntu umwe gusa kuri serivisi mwahawe. Uri wenyine agabanyirizwa 15%, batatu bagabanyirizwa 33%, mu gihe bane bagabanyirizwa 25%.”

Kugeza ubu Serena Hotel ifite amashami 33 akorera mu bihugu Umunani byo muri Afurika na Aziya. Mu Rwanda ifite amashami abiri harimo Kigali Serena Hotel na Lake Kivu Serena Hotel.

Abakiliya bazajya bashyirirwaho igabanyirizwa bitewe n'abashaka serivisi uko bangana
Ni ibirori byaranzwe no kwidagadura binyuze mu mbyino gakondo
Ni ibirori byitabiriwe n'abakiliya ndetse n'abafatanyabikorwa batandukanye
Ubuyobozi bwa Selena bwatangaje ko kuba umunyamuryango nta kiguzi bisabye
Serena Hotel yatangije gahunda ya 'Global Serena Prestige Club' igamije korohereza abakiliya bayo guhabwa igabanyirizwa kuri serivisi itanga
Ni ibirori byitabiriwe n'abakozi ba Serena bakorera i Kigali n'abakorera Rubavu
Ubwo hatangizwaga ku mugaragaro 'Global Prestige Club'
Umuyobozi wa Serena Hotel mu Rwanda, Franklin Nyakundi, yagaragaje ko umukiliya wese ashobora kuba umunyamuryango muri 'Serena Prestige Club'
Ni ibirori byabereye muri Kigali Serena Hotel

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages