Mu mpera z’ukwezi gushize kwa Mata 2020 nibwo StarTimes, yatangije urubuga rwa internet ‘StarTimes GO’ ruzajya rufasha abantu guhaha ibyo bifuza bitabaye ngombwa ko bava mu rugo.
Dushimimana Aimable wabaye uwa mbere mu kubyaza umusaruro iryo koranabuhanga atuye muri Kigali. Yavuze ko yabonye itangazo kuri Televiziyo ye, no ku mbuga nkoranyamabaga, ahita ahamagara asaba ko bamugezaho, Televiziyo ya pouces 24, CamCard (dekoderi iri imbere muri televiziyo) na Antenne ya DDT.
Akimara kubona ibyo yatumye, Dushimimana, yavuze ko yatunguwe na serivisi yihuse yahawe na StarTimes.
Ati “Nshimishijwe n’uburyo kungezaho ibyo natumye byihuse, no kuba ndishyura ibicuruzwa bigeze iwanjye, birarenze ukuntu StarTimes iri kwita ku bakiliya. Nabibonye kuri Televiziyo no ku mbuga nkoranyambaga ndahamagara none dore bingezeho mu gihe kitarenze amasaha 48 nk’uko babivuze.”
Shema Emmanuel, wari uyoboye itsinda ry’abamushyiriye ibyo bikoresho n’abagomba kubishyira mu myanya yabyo (Installation), yavuze ko biteguye gutanga serivisi nziza ku bakiliya.
Ati “Ntabwo byoroshye gutwara ibi bintu ku muryango uba kure gutya [muri kilometero umunani uvuye ku cyicaro gikuru cya StarTimes i Kigali]. Twizeye ko abakiliya baribuze kujya bishimira iyi serivisi yo kugura na StarTimes GO twiteguye kubaha serivisi nziza.”
Umuyobozi mukuru wa StarTimes, Deng Sanming, yavuze ko abakiliya bazakomeza kubonera serivisi nziza muri StarTimes GO
Ati “Turashimira ubufatanye n’icyizere abakiliya batugirira. Turanashimira abakozi bacu bakira abakiliya bahamagara, abageze ibicuruzwa ku bakiliya n’ababitunganya mu ngo z’abakiliya (installation). StarTimes GO iri gukora nk’uko twayitekereje kandi tuzakomeza gutanga serivisi nziza.”
StarTimes ni sosiyete ya mbere muri Afurika mu bijyanye n’isakazamashusho rya Televiziyo kuko ifite abafatabuguzi basaga miliyoni 13, n’abandi basaga miliyoni 20 bayikurikirana kuri Internet.
Ikorera mu bihugu 37 muri Afurika, ikagira shene za televiziyo zirenga 600 zerekana amakuru, filime, siporo, imyidagaduro, umuziki, porogaramu z’abana n’ibindi.


















TANGA IGITEKEREZO