Mu gihe turi gusatira impera z’umwaka, benshi bari gutegura uburyo butandukanye bazizihizamo iminsi mikuru iwusoza. Hari kandi n’abategerezanyije amatsiko ibikorwa bitandukanye bizabafasha gusoza umwaka banezerewe.
Uruganda rukora rukanacuruza telefoni zigezweho rwa TECNO Mobile, ruri mu baserutse mbere mu gufasha abanyarwanda kunezerwa muri iyi minsi.
Muri gahunda yiswe [TECNO Take Me Home], TECNO yateganyirije abanyamahirwe bazagura bimwe mu bicuruzwa byayo impano zigera ku bihumbi 20 zifite agaciro ka miliyoni zirenga 60 z’amafaranga y’u Rwanda.
Mu mpano ziteganywa gutangwa harimo imodoka imwe, frigo nini, televiziyo za rutura, amatelefone, amatike y’urugendo, n’ibindi bitandukanye.
Kugirango ubone amahirwe yo kwegukana zimwe muri izi mpano, bigusaba kugura telephone ya TECNO SPARK4 cyangwa Camon12, zagabanyirijwe ibiciro, ubundi ukinjira muri tombola yatangiye tariki ya 01 Ukuboza 2019; ikazasozwa tariki ya 4 Mutarama 2020.
Uzarusha abandi amahirwe muri iyi tombola, azegukana imodoka nshya ya “Toyota Corolla”, abandi bahabwe frigo nini, televiziyo za rutura, amatelefone, amatike y’urugendo, n’ibindi bitandukanye.
Iyi tombola izasorezwa mu mujyi wa Kigali, muri Parking ya CHIC. Abazayitabira bazagira amahirwe yo gutaramirwa ku buntu n’ibihangange muri muzika yo mu Rwanda.
Ibikorwa bijyanye n’iyi gahunda byatangiriye mu bice bitandukanye by’u Rwanda, aho byatangiriye i Musanze tariki ya 13 Ukuboza, 2019; nyuma bikomereza i Rubavu tariki ya 14 Ukuboza, 2019.
Ubu hatahiwe i Rusizi, kuwa gatanu tariki ya 20 Ukuboza, 2019 kuri MAISON MERE TECNO CHEZ JEANNETTE Shop; kuri uwo munsi kandi abazabasha kugura SPARK4 na Camon12, bazazihererwa ku giciro gito kurusha igisanzwe.
Kugeza ubu SPARK4 iri kugura amafaranga y’u Rwanda 106 500, ikaba ifite 32GB ROM, 2GB RAM, 4000mAh battery na 6.52” HD Screen mu rwego rwo gutanga ibyishimo kubazayigura.
Telefone ya Camon12 iri kugura amafaranga y’u Rwanda 145 000, ikaba ifite (64GB ROM, 3GB RAM) na camera eshatu inyuma zitanga ubushobozi buhanitse bwo gufotora.











Ibitekerezo 0