Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 2 Kamena 2023, kibera muri iyi hoteli iri mu Kiyovu mu Mujyi wa Kigali. Abakiliya bagize umwanya wo gusabana no gusangira na bagenzi babo, ndetse n’abayobozi b’iyi hoteli banungurana ibitekerezo
Wari umugoroba udasanzwe cyane ko wahuriranye n’umunsi wo kwinjira mu mpera z’icyumweru, ibyatumye witabirwa n’abatari bake akanyamuneza ari kose kuri aba bakiliya n’abayobozi muri iyi hoteli.
Uretse kwishimana no gusangira, iki gikorwa cyasojwe no gutanga ibihembo bitandukanye ku banyamahirwe babitsindiye binyuze muri tombola yo guhitamo amazina abitsindira.
Ibihembo byatanzwe birimo ibikoresho by’ Uruganda rwa Bralirwa nk’umufatanyabikorwa wa hotel n’ubwasisi [bonus] bwatanzwe na hotel aho hari abahawe kurara muri hotel, kubona zimwe muri serivisi za hoteli nk’amafungoro, gukorerwa massage n’ibindi.
Ni igikorwa cyishimiwe cyane n’abakiliya ndetse bagaragaza n’imbamutima zabo.
Umukozi ushinzwe Ubucuruzi n’imenyekanisha bikorwa muri The Retreat Hotel, Nzabandora Marius, yasobanuye ko gutegura uyu munsi bigamije kongera kwiyegereza abakiliya babo kandi bigira akamaro.
Ati “Abakiliya bacu tubitaho cyane tuba twateguye umunsi wo kugira ngo dusangire na bo tubereke ko kuba batuba hafi ari iby’agaciro, ni igikorwa dukora kabiri ku mwaka tugira ngo tubashimire tunabereke ko turi kumwe kandi biradufasha twese mu buryo bw’akazi kacu.”
Yakomeje agira ati “Ibi bituma bakomeza kumva ko tubari hafi ndetse bakatwisanzuraho bikaba byatuma umubano urushaho kumera neza.”
Umwihariko wa The Retreat Hotel
Umwe mu mwihariko ukomeye iyi hotel ifite ni uko mu 2022 ubwo u Rwanda rwakiraga inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bo mu muryango w’ibihugu bikoresha icyongereza commonwealth izwi nka CHOGM yakiriye abanyacyubahiro bakomeye.
Umwami Charles III w’u Bwongereza mu minsi yamaze mu Rwanda yari muri iyi hotel ya The Retreat ikaba ifite inyenyeri eshanu ndetse n’ibyumba 20.
Ni hotel kandi yegeranye na Heaven Boutique Hotel y’inyenyeri enye ndetse zifatwa nk’impanga kandi iyo nayo yacumbitsemo abari abakozi b’Umwami Charles III ubwo yari i Kigali.
The Retreat hotel uretse gutanga serivisi nziza, ni nayo hotel yubatswe mu buryo butangiza ibidukikije mu Mujyi wa Kigali ku buryo usanga ibikoresho bikoreshwa bitangiza ibidukikije.
Umuntu uri muri iyi hotel aba yumva akayaga k’umwimerere ndetse n’umwuka mwiza uva mu bimera bihakikije kuko hakozwe ubusitani bwihariye utasanga ahandi.
Nzabandora yavuze ko kuba u Rwanda ruherutse gushyirwa ku mwanya wa kabiri muri Afurika nk’ahantu hishimirwa mu kwakira inama ari amahirwe akomeye urwego rw’ubukerarugendo rukwiye kubyaza umusaruro.
Nzabandora avuga ko bitanga undi mukoro ku bakozi bo mu mahoteli wo kuzamura urwego rw’imitangire ya serivisi kugira ngo u Rwanda rukomeze kuba imbere kuko ari umwanya rwakuye ku bindi bihugu bikomeye kandi byari bizobereye mu kwakira inama mpuzamahanga.




























Ibitekerezo 0