00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bushinwa bugiye gutangiza urugendo rw’indege rw’amasaha 29 idahagarara

Yanditswe na Ishimwe Rugamba Ornella
Kuya 17 September 2025 saa 04:00
Yasuwe :

Sosiyete y’ubwikorezi bwo mu kirere yo mu Bushinwa ya China Eastern Airlines yatangiye kugurisha amatike y’urugendo rudahagarara rwa mbere rurerure ku Isi ruva i Shanghai mu Bushinwa rwerekeza i Buenos Aires muri Argentine.

Indege izahagurukira ku Kibuga cya Shanghai’s Pudong Interntional Airport (PVG) yerekeze ku cya Ministro Pistarini International Airport (EZE) cyo mu Mujyi wa Buenos Aires, bizatwara amasaha 25. Urugendo ruva muri iki gihugu cyo muri Amerika y’Amajyepfo rwo ruzatwara amasaha 29.

Muri izo ngendo zose indege izajya isiga abagenzi i Auckland, muri Nouvelle-Zélande bimare umwanya muto cyane.

Singapore Airlines ni yo isanzwe ikora urugendo rurerure rugamije ubucuruzi ruva ku kibuga cya Singapore Changi International Airport rwerekeza ku cya John F. Kennedy International Airport kiri i New York.

Ni urugendo rufite ibilometero 15.300. Rumara amasaha agera kuri 19 idahagarara, Singapore Airlines ikoresha indege nini ya Airbus A350-900ULR.

Kuri iyi nshuro China Eastern Airlines yatangaje ko uru rugendo ari rwo “rwa mbere runini ruhuza imijyi iherereye ku mpera z’Isi.”

Hazifashishwa indege ya 777-300ER ifite umubyimba munini. Izajya ikora izo ngendo kabiri mu cyumweru. Ingendo zizatangira gukorwa ku wa 4 Ukuboza 2025.

U Bushinwa bugiye gutangiza urugendo rw’indege rw’amasaha 29 idahagarara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages