Muri iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 4 Kamena 2023, abakozi ba Chooplife imaze gushinga imizi ku isoko ry’u Rwanda, beretswe amateka yaranze igihugu cyane ko abenshi ari urubyiruko.
Nyuma yo gusura ibice bigize Urwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi no kuganirizwa amateka, Umuyobozi wa Choplife mu Rwanda, Cyuzuzo Aimée, yavuze ko kugirwaho ingaruka na Jenoside byatumye habaho kunga ubumwe.
Yagize ati “Mu izina ry’umuryango mugari wa Choplife, ndashaka gushimira buri wese witabiriye igikorwa cyo kwibuka abacu twabuze tukibakunze. Dushimiye kandi Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali rwadufashije kongera kwegerana n’abacu no kutwereka amateka y’inzira ndende igihugu cyanyuzemo.”
“Tunejejwe kandi na RPF Inkotanyi ku muhate yagaragaje ndetse ikitanga mu bihe nka biriya byari bigoye. By’umwihariko nari mfite amezi ane Jenoside iba, mbura umubyeyi wanjye. Iki gihe rero mba numva nshobora kuba ndi kumwe nawe. Nubwo aha ari ibihe by’amarira ariko tugomba gukomeza kwifatanya hamwe n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.
Umuhanzi Mr Eazi yagaragaje ko isomo rya mbere rigomba kuvanwa ku Rwibutso rwa Jenoside, ari ukurwanya urwango urwo ari rwo rwose ndetse no gufatira urugero ku Rwanda.
Yagize ati “Ni amahirwe yo kongera gushyira ubwenge ku gihe, tukibuka amabi yabaye mu myaka 30 ishize. Twabuze abantu, byinshi byarangirtse mu gihe cyashize ndetse n’ihungabana rishobora kuba rigihari na n’ubu. Ibyo byose kandi bijyana no kwishimira uburyo Abanyarwanda babaye intangarugero ku mahanga berekana ko ushobora kuva ibuzimu ikagaruka ibuntu.”
“Iryo ni isomo rikenewe cyane mu Isi turimo y’imbuga nkoranyambaga, aho dukwiriye kurwanya urwango aho ruva rukagera cyane ko aho ariho hava ingengabitekerezo ya Jenoside igihari cyane. Ingengabitekerezo ya Jenoside ihera ku kantu gato. Umukoro buri wese afite bitari no kubahanzi gusa, ni ukurwanya urwango urwo arirwo rwose.”
Si ubwa mbere Mr Eazi asuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ariko ahamya ko kubikora kenshi ntacyo bitwaye kuko buri uko ahageze hari isomo ahakura.
Nyuma yo gusura Urwibutso yashyize indabo ku mva zishyinguwemo imibiri y’Abatutsi irenga ibihumbi 250 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994.
Uyu muhanzi kandi yatembereye ahacururizwa bimwe mu bikoresho by’ubukorikori bikoranywe ubuhanga bw’umwimerere w’u Rwanda aho yanejejwe n’uburyo bikoze.
Choplife y’uyu Munya-Nigeria, ni sosiyete y’imikino y’amahirwe yari ikorera mu bihugu bitandatu byo muri Afurika y’Iburasirazuba ndetse n’Iburengarazuba, ikaba ifite intumbero zo gukomeza kwagura imbibi ikagera mu bihugu byose byo muri Afurika.
Amafoto: Kwizera Remy Moses


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!