Byagaragajwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Werurwe 2023 ubwo iyi banki yizihizaga umunsi mpuzamahanga wahariwe abagore.
Hagaragajwe ko mu bakozi 427 iki kigo cy’imari gifitemo abagore 200, angana na 47% barimo aho bamwe bayoboye amashami akomeye arimo iry’ikoranabuhanga, irihuza ibikorwa bitandukanye birimo kohereza amafaranga mu yandi mabanki, kuyohereza hanze n’ibindi (central operations) n’ayandi.
Ndegeya Zola Denyse ni we uhagarariye iryo shami, umwanya ngo yahawe atari uko ari umugore ahubwo ari ku bw’ubuhanga n’ubushishozi ahorana dore ko amaze imyaka irenga 23 mu bijyanye n’amabanki.
Ni ishami rihuriza hamwe andi agera kuri ane arimo iritanga serivisi z’imbere mu gihugu (domestic services) ryibanda ku kwakira imishahara n’ubundi bwishyu bujya mu yandi mabanki yo mu Rwanda.
Harimo iritanga serivisi mpuzamahanga zirimo kwakira no hohereza amafaranga mu mahanga, ubucuruzi mpuzamahanga n’ibindi.
Itsinda rya gatatu ni iritanga ubufasha mu bijyanye n’ubucuruzi (business support and static data) ndetse n’irikora ibijyanye no kugenzura niba nta makosa yakozwe muri ayo matsinda yose.
Ndegeya umaze imyaka 12 akora mu buyobozi bwa ‘central operations’ , avuga ko ababyiruka bagomba kumva ko biharanirwa atari ukuguhabwa inshingano kuko uri umugore.
Ati “Ntabwo nahawe gukora iyo mirimo yose wumva ikomeye ari uko ndi umugore ahubwo ni uko babonye mbishoboye. Inshingano z’urugo n’iz’akazi ndabihuza kandi bigakunda. Gukora neza ntibigirirwa igitsina. Twahawe umwanya ngo twigaragaze ntitwawuhawe ngo tugirirwe impuhwe kuko turi abagore.”
Kuri ubu ntibigisaba gutonda umurongo muri I&M Bank kuko hafi 80% bya serivisi zashyizwe mu ikoranabuhanga.
Hari kandi itsinda rishinzwe gushyira mu bikorwa serivisi z’ikoranabuhanga riyobowe na Diane Gwiza rihora ritekereza icyakorwa kugira ngo umukiliya abone serivisi aho ari ho hose bitamusabye kuza aho bakorera.
Ni ukuvuga niba wenda hakenewe uburyo bwo kwishyura imisoro, baba bagomba gutekereza udushya bazanamo bigakorwa umukiliya yicaye iwe.
Kugira ngo bigerweho bisaba umuyobozi mwiza kandi ubisobanukiwe, kuko umuyobozi mubi ahombya ikigo aho kucyungura.
Diane Gwiza uyobora iryo tsinda umunsi ku munsi amaze hafi imyaka 14 muri uru rwego.
Ati “Umunsi ku wundi tureba aho umukiliya akeneye ikoranabuhanga kuri serivisi zacu uhereye gufungura konti muri banki kugeza aho utanga amafaranga. Tureba uko twabihuza n’ikoranabuhanga umukiliya akazibona mu buryo bworoshye bushoboka.”
Yakomeje agira “Binyuze mu bumenyi bwacu tuba dushaka gushyikiriza banki umukiliya aho yicaye. Banki ntigikeneye ko umukiliya ayigana ahubwo yo iramusanga. Nibyo dukora bunyuze mu ikoranabuhanga.”
Yagaragaje ko kuba abagore bari mu bayoboye amashami (departments) menshi muri iki kigo, byereka ubushobozi umugore yifitemo.
Gwiza yashishikarije abana b’abakobwa gutinyuka bagakora kuko ubushobozi babufite.
Umuyobozi Ushinzwe Abakozi muri I&M Bank, Aline Mutambuka yavuze ko icyo bakora ari ukumvisha abagore ko nta we uzahabwa umwanya runaka kuko ari umugabo cyangwa umugore, ahubwo ubumenyi n’ubuhanga afite ari byo bizamuha umwanya yifuza.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!