00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uruganda SKOL rwamuritse isura nshya ya Skol Lager (Amafoto)

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 26 February 2023 saa 11:58
Yasuwe :

Uruganda rwa SKOL Brewery Ltd rwizihiza isabukuru y’imyaka 13 rumaze rukorera mu Rwanda, rwasogongeje abakiriya b’ibinyobwa byarwo ku cyanga cya SKOL Lager iri mu icupa rishya.

Ni icupa rifite isura cyangwa ibirango bishya byahujwe n’imico y’Abanyafurika kubera amateka iki kinyobwa gifitanye na bo dore ko cyatangiye kwengerwa ku mugabane wa Afurika kuva mu 1965.

Umuyobozi w’uru ruganda Thibault Relecom, akaba umwe mu bagize umuryango wa Michel Relecom, wahanze iki kinyobwa cya SKOL yatangaje ko SKOL Lager ifitanye amateka akomeye n’Abanyafurika.

Ati “SKOL Brewery Ltd yazanye isura nshya ya SKOL Lager, mu rwego rwo gutanga ikirango n’isura bigezweho y’iki kinyobwa gifite umurage wacyo nyafurika kuva kera muri 1965.”

Marie-Paule Niwemfura, ushinzwe imenyekanisha bikorwa mu ruganda rwa SKOL avuga ko iki gikorwa kigamije gutangiza gahunda nshya yo kumenyekanisha iki kinyobwa kimaze imyaka 58 cyengerwa muri Afurika ubu kiri mu isura nshya isanishwa n’Abanyafurika.

Ati “Ubu gifite isura nshya, ndetse hari n’uburyo bushya bwo kuyishyira mu icupa rigendanwa (Canette) ubu abantu bagiye kubibona ahantu hose."

"Benshi ntabwo bari bazi ko SKOL Lager ari inzoga ifitanye amateka akomeye n’Abanyafurika, uburyohe bwayo bumaze igihe muri Afurika, imyaka 58 si ubusa.”

Niwemfura yavuze ko ibi bikorwa biri mu rwego rwo kwibutsa abakunzi ba SKOL Lager amateka y’iki kinyobwa no kuzana abaguzi bashya bari mu byiciro bitandukanye.

Yakomeje avuga ko hamwe na SKOL Lager, abaguzi bashobora kunywa byuzuye imbaraga z’inzoga ya Lager kuri 5.1% by’ingano ya Alchol, ikaba ifunze mu ngano ya mililitiro 330.

Iyi SKOL Lager iboneka mu buryo bwa 330ml ku mafaranga 500 Frw, 500ml igura 800 Frw hari na 500ml igura amafaranga 1700Frw.

Abakunzi ba SKOL Lager bitabiriye iki gikorwa cyo kumurika iri cupa rishya bahuriye kuri Konvine Boutique Hotel iri Kicukiro ku mugoroba wo ku wa 25 Gashyantare 2023 bataramirwa na Shauku Band na DJ Sonia.

Buri mukunzi wa Skol wese witabiriye iki gikorwa yahawe impano y’ikinyobwa cya Skol Lager kiri mu icupa rigendanwa (Canette) ndetse n’umwambaro wa Skol.

Uru ruganda rusanganywe ku isoko ibindi binyobwa bitarimo umusemburo nka Skol panaché n’ibirimo umusemburo nka Skol Pulse, Skol Malt, Skol 5, Virunga Mist, Virunga Gold, Skol Canette na Skol Select yashyizwe ku isoko mu Ukuboza 2018.

Abakunzi ba SKOL Lager batashye banyuzwe
Abakunzi ba Skol bari baryohewe n'iki kinyobwa cya SKOL Lager kimaze imyaka 58 cyengerwa muri Afurika
Abakunzi ba SKOL bari babukereye
Abakunzi b'ikipe ya Rayon Sports ntibatana na SKOL
Abakunzi ba Juno Kizigenza bahuye nawe muri ibi birori
Abashinzwe kwakira abakunzi ba SKOL Lager bari bambaye kinyafurika
Abarimo Juno Kizigenza na Zizou Alpacino ni bamwe mu bitabiriye ibi birori
Akanyamuneza kari kose ku bitabiriye ibi birori
Abitabiriye iki gikorwa baje bambaye imyambaro ikunze kuranga 'Abanyafurika
Bari baryohewe n'icyanga cya SKOL Lager
Hateguwe umutsima wo kwizihiza imyaka 13 SKOL imaze ikorera mu Rwanda
Shauku Band ni yo yataramiye abitabiriye ibi birori
Ni ibirori byabereye kuri Konvine Boutique Hotel iri Kicukiro
Kenzman na Clement ni bamwe mu bitabiriye ibi birori
Marie-Paule Niwemfura umukozi ushinzwe imenyekanisha bikorwa mu ruganda rwa SKOL
Kenzman ni uku yahisemo guseruka yambaye muri ibi birori
Iyo Skol Lager yahujwe n'umuziki w'abahanzi b'Abanyafurika
DJ Sonia ni umwe mu basusurukije abitabiriye ibi birori
Thibault Relecom umwe mu bagize umuryango wa Michel Relecom wahanze iki kinyobwa cya SKOL yatangaje ko SKOL Lager ifitanye amateka akomeye n’Abanyafurika dore ko iki kinyobwa cyageze muri Afurika 1965
Thibault Relecom n'umuhungu we bakata umutsima wo kwizihiza isabukuru y'imyaka 13 SKOL imaze ikorera mu Rwanda
Umuraperi B.Threy aganira na Juno Kizigenza ndetse n'umujyanama we Nando
Marie-Paule Niwemfura aganira na M.Thibault Relecom uyobora UNIBRA aribo ba nyiri SKOL
SKOL yatangiye gukorerwa mu Rwanda kuva mu 2010

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages