Eazzy Pay & Win (Ishyura na Eazzypay maze utsinde) ni ubukangurambaga, Equity Bank Rwanda yatangije ku wa 30 Nzeri 2019 bugamije gushishikariza abanyarwanda kwishyura ibyo baguze bakoresheje telefoni.

Mu gihe cy’amezi atatu bwari bumaze hatanzwe ibihembo bitandukanye, birimo moto 12, telefoni 12 na televiziyo 12 byatangwaga buri cyumweru ku bakiliya ba Equity Bank b’abanyamahirwe, bitabiriye kwishyura ibyo baguze bakoresheje telefoni.

Igihembo nyamukuru cyari Miliyoni 2.5 FRW cyegukanywe na Uwicunguye Michel. Uyu mugabo usanzwe akora ubucuruzi buciriritse yavuze ko kwishyura na Eazzypay abikora kubera umutekano w’amafaranga ye nk’uko banki ibibasobanurira ariko atakekaga ko yatsindira izo miliyoni.

Yabwiye IGIHE ko ikintu gihenze yishyuye akoresheje telefoni ari inzugi n’amadirishya yaguze mu gakiriro akeka ko ari byo byaba byaramushyize mu banyamahirwe.

Ati “Njye nabikoraga ku buryo bw’umutekano w’amafaranga yanjye. Hari inzugi naguze z’ibihumbi nka 350 FRW n’amadirishya, mbese urebye byantwaye nk’amafaranga ibihumbi 540 Frw.”

Avuga ko yatunguwe no kumva bamuhamagaye ngo yatsinze. Ati “Ejo nimugoroba ngiye kumva numva barampamagaye ngo hari ibihembo watsindiye. Nti ese ibihembo bimeze bite? Numva birantunguye.”

Uwicunguye avuga ko yari afite igishoro kitarengeje ibihumbi 800 Frw. Ayo mafaranga yatsindiye akaba agiye kuyifashisha mu kwagura ibikorwa bye ahereye ku bucuruzi.

Equity bank Rwanda itangaza ko ubwo bukangurambaga bwari bugamije gushishikariza abanyarwanda kwishyura badakoresheje amafaranga mu ntoki.

Isaba abanyarwanda kurushaho gukoresha ubwo buryo kuko bitanga umutekano ku mafaranga yabo, kandi bikoroshya ubuhahirane.

Nkundabagenzi Ramadhan, ushinzwe imishinga muri Equity Bank mu Rwanda, yavuze ko icyo bagamije ari ukugira ngo bigere ku banyarwanda bose no guhindura imyumvire y’uko kwishyura umuntu atitwaje amafaranga mu ntoki ari iby'abakire.

Ati “Ni ukumva ko byageze muri ba baturage bo hasi bose kuko ni yo gahunda dufite, ntibumve ko ari iby’abakire gusa, kuko benshi bumvaga gukoresha amakarita ari iby’abakire, ntabwo ariko bimeze ibi bije ku bantu bose. Waba uhaha umutobe (jus) waba uri mu isoko uhaha inyanya ibyo aribyo byose ushaka guhaha birakorohereza.”

Equity Bank itangaza ko kugeza ubu ariyo Banki iza imbere mu gufasha abantu guhaha bakoresheje telefoni.

Kugira ngo umucuruzi abashe gukoresha Eazzypay bisaba kuba afite Konti, akagira n’umubare umuranga umuguzi ashyira muri telefone igihe agiye kumwishyura, cyangwa akifashisha ikimenyetso cy’ikoranabuhanga (QR Code) atungaho telefoni, agakurikiza amabwiriza.

Ku mukiriya wa Banki, bisaba gusa kuba afite Konti muri Equity Bank kandi yahujwe na nimero ya telefoni ye.

Abakozi babanje kwishimana n'abakiriya ba Equity Bank mbere yo gushyikiriza igihembo nyamukuru uwagitsindiye
Abakozi babanje kwishimana n'abakiriya ba Equity Bank mbere yo gushyikiriza igihembo nyamukuru uwagitsindiye
Abanyamahirwe babiri bahembwe moto
Abanyamahirwe babiri bahembwe moto
Abatari bake bitabiriye ibirori byo gusoza ubukangurambaga bwa Eazzypay&Win
Abatari bake bitabiriye ibirori byo gusoza ubukangurambaga bwa Eazzypay&Win
Ahazwi nko ku isoko ry'abahoze ari abazunguzayi Nyabugogo hari hateraniye abatari bake
Ahazwi nko ku isoko ry'abahoze ari abazunguzayi Nyabugogo hari hateraniye abatari bake
Riderman niwe wasusurukije abitabiriye umuhango wo gusoza ubukangurambaga bwa Ishyura na Eazzypay maze utsinde
Riderman niwe wasusurukije abitabiriye umuhango wo gusoza ubukangurambaga bwa Ishyura na Eazzypay maze utsinde
Uwicunguye Michel umucuruzi wari ufite igishoro kiri mu bihumbi Frw 800 yavuze ko agiye kwagura ubucuruzi bwe
Uwicunguye Michel umucuruzi wari ufite igishoro kiri mu bihumbi Frw 800 yavuze ko agiye kwagura ubucuruzi bwe
Abakozi ba Equity Bank bafasha abakiriya gusobanukirwa no kubinjiza mu buryo buzabafasha kwishyura na telefoni igihe bishyura ibyo baguze
Abakozi ba Equity Bank bafasha abakiriya gusobanukirwa no kubinjiza mu buryo buzabafasha kwishyura na telefoni igihe bishyura ibyo baguze
Abatari bake bitabiriye ibirori byo gusoza Eazzypay&Win
Abatari bake bitabiriye ibirori byo gusoza Eazzypay&Win
Umwe mu bakiriya ba Equity batsindiye televiziyo mu bukangurambaga bwa Ishyura na Eazzypay maze utsinde
Umwe mu bakiriya ba Equity batsindiye televiziyo mu bukangurambaga bwa Ishyura na Eazzypay maze utsinde