00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abagore barenga 100 barangije amahugurwa ya ‘Lift Her Up’ ategurwa na Women in Finance

Umuryango uharanira guteza imbere uburinganire mu rwego rw’imari Wome In Finance Rwanda, ku bufatanye na Gate Consulting Group (GCG), wahuguye abagore 100 binyuze muri gahunda ya ‘Lift her up’.

Lift her Up ni gahunda yubakira abagore ubushobozi, bakabona ubumenyi bubafasha kwiteza imbere mu nzego zitandukanye.

Iki cyiciro cyasoje amahugurwa cyatangiye muri Werurwe 2025, aho cyahuje abagore 102 barimo 24 baturutse mu bigo by’imari, bahurijwe hamwe n’abandi bagore 78 bo mu nzego zitandukanye, bahugurwa mu gihe cy’amezi icyenda.

Hahugurwa abagore bari mu kazi, bagafashwa guhatanira imyanya y’ubuyobozi, abarangije kaminuza bagategurwa ku guhatana ku isoko ry’umurimo n’abikorera bafite imishinga mito bakerekwa uko bayagura.

Abayitabiriye bagaragaje ko iyi gahunda yabafashije kwigirira icyizere, kugira ubumenyi mu bijyanye n’imiyoborere n’ibindi bibafasha mu mirimo yabo ya buri munsi.

Umukozi muri Bank ya Kigali, Umutoneshwa Luminaire Sacrée, uri mu bahuguwe, yavuze ko iyi gahunda yamufashije kwitinyuka.

Ati “Mbere ya Lift Her Up, nari mfite impungenge ku myanzuro yanjye, nubwo abandi bo banyerekaga banyizeye. Byahindutse ubwo umufashamyumvire wanjye yampaye igitekerezo cyo gukurikirana umwanya nshaka kuzakoraho mbikora bigoye ariko birangira wa mwanya nywugezemo.”

Linda Rubanzi ni umukozi wa I&M Bank Rwanda urangije mu cyiciro cya 2025. Yavuze ko uyu mushinga wamuhaye ibisobanuro yari akeneye, ndetse bimwongerera icyizere ibituma ubu asigaye ahangana n’ibibazo nta gihunga.

Uyu muhango wari witabiriwe n’abayobozi b’ibigo batandukanye barimo Umuyobozi Mukuru wa Bank of Kigali, Dr. Diane Karusisi, Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank Rwanda, Benjamin Mutimura, Umuyobozi w’Ikigo cya Certa Law, Florida Kabasinga, n’abandi bagiye bagaragaza akamaro k’iyi gahunda.

Dr. Karusisi yavuze ko iyi gahunda ifite uruhare runini mu gufasha abagore kubona imiyoborere nk’ikintu nabo bashobora.

Ati “Intego yanjye yari gusobanura neza ibijyanye n’imiyoborere, nkerekana ko abayobozi ari abantu basanzwe kandi ko buri wese ashobora kuba umuyobozi.”

Umuyobozi Mukuru wa Women in Finance Rwanda, Belinda Bwiza, yavuze ko iyi gahunda ifite uruhare runini mu guteza imbere abagore mu miyoborere binyuze mu kubaha ubumenyi ndetse no kubongerera icyizere.

Ati “Turi kubaka umuryango uturuta twese.”

Umuyobozi Mukuru wa Gate Consulting Group, Salma Habib-Nkusi, yavuze ko ubufatanye na Women in Finance Rwanda bwabafashije gukomeza kumenyekanisha gahunda yabo mu rwego rw’imari.

Ati “Iri ni itangiriro umwaka utaha turateganya kubona indi mikoranire izatuma dukomera kurushaho.”

Icyiciro cya Lift Her Up cya 2025, cyari kirimo abagore baturutse mu bigo bitandukanye birimo Bralirwa, Irembo, Banki ya Kigali, Banki y’Iterambere ya Rwanda (BRD), MTN, Ecobank, Canal+, Old Mutual, NCBA, I&M Bank, Sanlam, One Acre Fund, Kigali International Financial Centre (KIFC), Umwalimu SACCO n’ibindi.

Lift Her Up yatangijwe mu 2022 na Salma Habib Nkusi usanzwe ari Umuyobozi wa Gate Consulting Group, ikigo gitanga ubujyanama mu bucuruzi n’ubuyobozi.

Kuva yatangira imaze gufasha abagore 400 guhindura imyumvire cyane cyane mu bijyanye no kuyobora n’imari.


Special pages