Iyi poromosiyo yashyizweho mu rwego rwo gutegurira abaturarwanda kwinjira mu bihe by’itumba bagatandukana na internet icikagurika biturutse ku mpinduka ziterwa n’ikirere, ikababuza ibirimo gukora akazi kabo neza bifashishije ikoranabuhanga.
Mu kiganiro abayobozi b’iyi sosiyete bagiranye n’itangazamakuru mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa 14 Werurwe 2024, Umuyobozi Mukuru GVA-Rwanda, Aimé Abizera, yatangaje ko ibi biri no muri gahunda yo kugeza internet yihuta ku Baturarwanda bose.
Ati ‘‘Muri iyi minsi dushaka ko ‘Fiber’ ya internet igera ku Banyarwanda bose. Ubwo ku bantu bari i Kigali cyane cyane na Rubavu, muri iyi minsi mushobora gutunga Internet ya CANALBOX, ku buntu kuri ‘Installation’, ku buntu kuri ‘router’.’’
Iyi poromosiyo iratangira gutangwa kuri uyu wa 15 Werurwe 2024 kugeza kuwa 05 Mata 2024.
Umuyobozi Mukuru GVA-Rwanda yanavuze ko iyi sosiyete iri gukora ibishoboka byose ku mu kunoza serivisi zihabwa abagura Internet ya CANALBOX, birimo no gushyiraho ikoranabuhanga rikurikirana uko uwagira ikibazo agikemurirwa mu buryo bwihuse.
Iryo koranabuhanga rizaba rinafite ubushobozi bwo kumenya uwasabye gufashwa mbere abe ari we uherwaho mu gusubizwa.
Ubusanzwe, Internet ya CANALBOX iri mu byiciro bibiri birimo ifatabuguzi ryitwa ‘START’ ryishyurwa 25.000 Frw ugahabwa internet ingana na Mbps 50 (Megabits 50) ku isegonda.
Hari n’ifatabuguzi rya ‘PREMIUM’ rigura 40.000 Frw buri kwezi, ukabona internet ya mbere yihuta ingana na Mbps 200 ku isegonda.
Umuyobozi Ushinzwe Abakiliya muri GVA-Rwanda, David Serugendo, yagiriye inama uwaba akoresha Internet ya CANALBOX nyuma agakenera kwimuka akava aho yari atuye, ko yajya abivuga kare kugira ngo bamufashe kuyimushyirira aho yimukiye mu buryo bworoshye, cyangwa se banamubwire niba aho ashaka kujya itahakoreshwa, mu kumurinda ibihombo.
Mu gihe GVA-Rwanda yizihiza imyaka ine imaze ikorera mu Rwanda, yatangaje ko imaze kugira abakiliya ibihumbi 40 bakoresha Internet ya CANALBOX bo mu Mujyi wa Kigali n’uwa Rubavu kuko ari ho ikorera, ikaba inateganya kubongera bakagera nibura ku bihumbi 200.
Ni internet yizewe ku rwego mpuzamahanga kuko Sosiyete Group Vivendi Africa imaze kuyikwirakwiza mu bihugu umunani byo muri Afurika aribyo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Uganda, Gabon, Togo, Congo-Brazzaville, Côte d’Ivoire, Burkina Faso n’u Rwanda.