Bimaze kuba umuco ko buri mwaka aho Kigali Marriott Hotel na Four Points By Sheraton Kigali zikorera ku Isi zigira icyumweru cyahariwe gushimira abakiliya n’abafatanyabikorwa mu rwego rwo gukomeza imibanire myiza no kumenya ahari ibikwiye kunozwa.
Icyumweru cyahariwe gushimira abakiliya n’abafatanyabikorwa muri uyu mwaka ntabwo byari ibirori byo kwishimishana nabo gusa, ahubwo byari uburyo bwo gushimira abakiliya biyumvamo iyi hoteli.
Iki cyumweru cyatangiye abakiliya bagana izi hoteli bakirwa neza kugira ngo babashe kwiyumvamo iyi hoteli ndetse abashinzwe ubucuruzi bagiranye ibiganiro n’abafatanyabikorwa b’iyi hoteli kugira ngo imikoranire ikomeze gukomera.
Muri iki cyumweru kandi abakozi b’izi hoteli basuye abana bafashirizwa muri Sherrie Silver Foundation binyuze muri gahunda yitwa ‘Spirit to serve’ aho ubuyobozi bw’iyi hoteli bukora igikorwa muri sosiyete kugira ngo ifashe abari muri sosiyete nyarwanda.
Umuyobozi Mukuru wa Kigali Marriott hotel na Four Points by Sheraton Kigali, Aditya Chacko, yavuze ko impamvu izi hoteli zitegura iki gikorwa aba ari umwanya mwiza wo gushimira abakiliya bazo, abafatanyabikorwa babinyujije mu gufasha sosiyete.
Ati “Kwakira abashyitsi ntabwo ari ibijyanye no gutanga serivisi ahubwo ni ibijyanye no kumenyana n’abantu neza kandi ibyo bidufasha gutuma hoteli yacu igira akamaro gakomeye.”
“Twebwe icyo dushyize imbere ni ugutanga serivisi nziza, kwakira abantu neza ndetse no gutuma abatugana bahabwa agaciro binyuze muri serivisi nziza tubaha.”
Kigali Marriott Hotel yatangiye gukorera mu Rwanda mu 2016, ikaba imaze guhabwa amashimwe atandukanye ku mitangire ya serivisi nziza.












