Mu ijoro ryo ku wa Mbere, tariki ya 15 Kamena, ni bwo Skol yafunguye ku mugaragaro muri Camp Kigali, ahazerekanirwa imikino kugeza ku wa 19 Nyakanga 2026.
Buri munsi kuva saa Kumi za nimugoroba kugeza saa Sita z’Ijoro, Skol Football Village izajya iba ifunguye ku bifuza kureba imikino, ndetse ku munsi wa mbere abitabiriye basusurukijwe n’umuhanzi Juno Kizigenza na Dj Brianne ugezweho mu bavanga imiziki.
Abakurikira imikino babona amahirwe yo gutsindira ibihembo bitandukanye birimo PS6, television ifite 73 inch, iri kumwe n’ifatabuguzi rya DStv mu gihe cy’umwaka wose, imyambaro y’amakipe akomeye ku Isi n’ibindi.
Mu gihe hazajya haba hari kubera imikino cyahariwe ikinyobwa cya Skol Malt, abafana bazajya bumva n’ubusesenguzi bw’abanyamakuru b’imikino bo mu Rwanda babifashijwemo na B&B Fm Kigali.
Si ubwa mbere Skol itegura igikorwa cyo kwerekana amarushanwa akomeye, kuko yabikoze mu 2018 no mu 2022.
Amafoto: Cyubahiro Key














