00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abifuza kurerera muri Ntare Louisenlund bahawe rugari

Ishuri Mpuzamahanga rya Ntare Louisenlund ryatangaje ko hashyizweho umunsi wihariye wagenewe ababyeyi bifuza kuzaharerera abana babo mu bihe biri imbere, ku buryo barisura bagasobanurirwa amasomo ahigishwa n’imikorere y’ikigo.

Itangazo iri shuri ryasohoye kuri uyu 27 Mutarama 2026, rigaragaza ko umunsi amarembo yaryo azaba yuguruye kuri buri wese ari ku wa 14 Werurwe 2026, ku cyicaro cyaryo mu Karere ka Bugesera.

Ubuyobozi bwa Ntare Louisenlund School bwatangaje ko bushyize imbere amasomo ya siyansi (STEM) no gutegura abanyeshuri bahiga ku buryo bashobora gukomereza muri kaminuza mpuzamahanga.

Ntare Louisenlund School ifite ibyumba by’amashuri 35 na laboratwari eshanu za siyansi ndetse n’ibibuga by’imikino itandukanye. Ifite kandi ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri barenga 1100 bacumbikiwe.

Biteganyijwe ko abazitabira uyu munsi bazatemberezwa ikigo cyose, basobanurirwe amasomo ahatangirwa n’uburyo bwo kubona buruse ku bafite ubushobozi buke bifuza kuhiga, banagire umwanya wo kuganira n’ubuyobozi bw’ishuri.

Si ibyo gusa kuko muri iki gikorwa hazabera imyidagaduro itandukanye y’abanyeshuri ndetse banasobanurirwe porogaramu ya Plus-STEM, ifasha abanyeshuri kongera ubumenyi bwabo muri siyansi, imibare n’ikoranabuhanga.

Bazanagira amahirwe yo gukoresha ibibuga by’imikino by’iri shuri birimo icya basketball, volleyball, piscine ndetse n’umupira w’amaguru.

Iki gikorwa kizajyamo abiyandikishije gusa banyuze hano.

Iri shuri ryatangiye mu 2024. Kugeza ubu rifite abanyeshuri basaga 250.

Ryubatswe ku gitekerezo cy’abanyeshuri bize mu ishuri ryisumbuye rya Ntare School ryo muri Uganda barimo Perezida Paul Kagame na Perezida Yoweri Kaguta Museveni uyobora Uganda, ritangizwa na Leta y’u Rwanda ifatanyije n’Ishuri rya Louisenlund ryo mu Budage.

Ntare Louisenlund School ni ishuri ryigwamo n'abana b’abahanga bahize abandi
Ababyeyi bahawe umwanya wo gusura ishuri rya Ntare Louisenlund muri Werurwe 2026

Special pages