Igikorwa cyo gutanga impamyabushobozi muri Action College cyabereye i Kigali ku wa 19 Ukuboza 2025.
Abahawe impamyabushobozi ni abarangije mu mashami y’amategeko y’umuhanda, indimi, amasomo y’igihe gito nko guteka, kudoda, gutunganya imisatsi n’ubwiza n’andi anyuranye.
Ni ku nshuro ya kabiri iki gikorwa cyo gutanga impamyabushobozi muri Action College kibayeho. Cyatangiye mu 2024 ubwo abanyeshuri barenga 500 bazihabwaga.
Umuyobozi ushinzwe amasomo muri Action College, Gatete Emmy, yabwiye abahawe impamyabushobozi kuzabyaza umusaruro ubumenyi bahawe mu kwiteza imbere, imiryango yabo ndetse n’igihugu muri rusange.
Ati “Kuba mwahawe impamyabushobozi ni umwanya mwiza wo kujya gukoresha ubumenyi mwahawe muri Action College kugira ngo mubashe kwiteza imbere mu buzima bwanyu, ubw’imiryango yanyu ndetse n’igihugu muri rusange.”
Umuyobozi Mukuru wa Action College, Ingabire Cynthia, yagaragaje ko yishimiye aho iki kigo kimaze kugera kubera ko ubwo cyatangiraga mu myaka 10 ishize bigishaga indimi n’amategeko y’umuhanda gusa.
Ati “Twatangiye turi ishuri ryigisha indimi n’amategeko y’umuhanda, haje kongerwamo imyuga itandukanye ndetse n’abakandinda bigenga dukomeza dutera imbere.”
“Twari dufite ishami rimwe kandi naryo rikoramo abakozi 15 ubu tumaze kugira amashami 10 mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara ndetse n’abakozi barenga 200.”
Gisubizo Ange wasoje amasomo y’ibanze mu ishami ryigisha mudasobwa (computer science) yavuze ko yizeye ko azabona akazi nyuma y’amasomo yigiye muri Action College.
Ati “Ndatekereza ko bizanyorohera kubona akazi kubera ko ubumenyi nari nsanzwe mfite ku bintu bitandukanye hiyongereyeho n’ubumenyi bwo gukoresha mudasobwa nahawe muri Action College kandi niteguye kuzabibyaza umusaruro.”
Muri iki gikorwa kandi hahembwe abanyeshuri bitwaye neza kurusha abandi ndetse hanashimirwa abafatanyabikorwa batandukanye b’iki kigo.
Amafoto: Habyarimana Raoul











