00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amahirwe ahishe mu kugira imitungo itimukanwa mu Bugesera

Bugesera ni kamwe mu turere tw’imirambi kandi kegereye Umurwa Mukuru w’u Rwanda, bituma benshi bahatuye iyo babonye akazi i Kigali batirirwa bimuka kuko igihe akazi gatangirira baba bahageze kare.

Umujyi wa Bugesera usa n’uri mu marembo ya Kigali, bituma muri iki gihe warahawe inyito y’umujyi umurikira Kigali kuko umuntu ashobora kuba ahatuye agakorera i Kigali agatahayo, imyaka igashira indi igataha.

Nta kabuza ko uziranye n’umuntu waguze inzu cyangwa ikibanza i Bugesera mbere y’uko hubakwa ikibuga mpuzamahanga cy’indege, ubu akaba abyinira ku rukoma bitewe n’ibikorwaremezo bihubakwa bikahazamurira agaciro.

Ibi bikorwaremezo biracyubakwa mu bice by’aka karere, ari na yo mpamvu Ikigo kizobereye mu kugurisha imitungo itimukanwa cya Smart Rwanda Urukundo Ltd kigufasha kugera ku nzu iherereye mu Murenge wa Ntarama, Akagari ka Kanzenze, Umudugudu wa Kabeza.

Iyi nzu ifite ibyumba bine, uruganiriro, ururiro (salle à manger), ubwiherero bubiri ikaba iri ku butaka bungana na metero kare 911. Ifite agaciro ka miliyoni 45 Frw, na ho kuyivaho ujya ku muhanda wa kaburimbo harimo intera ya metero 30 gusa.

Hari kandi n’umudugudu w’inzu enye ziherereye mu Murenge wa Mayange, Akagari ka Kibirizi mu Mudugudu wa Kibirizi mu gace kazwi cyane nka Riziyeri.

Buri nzu muri izi uko ari enye igiye ifite ibyumba bine n’indi nto biri kumwe [annexe yayo], ikagurwa amafaranga y’u Rwanda miliyoni 25 Frw.

Uretse inzu kandi hari n’ubutaka bunini buri ku muhanda wa Kaburimbo, mu Murenge wa Nyamata mu Kagari ka Maranyundo. Bungana na hegitari ebyiri, bukagira agaciro k’ibihumbi 230$, ni ukuvuga 283.033.630 Frw.

Ubu butaka buriho igice cyegereye kuri haburimbo cyagenewe ubucuruzi, mu gihe ahasigaye hagenewe imiturire.

Ukeneye kugura umwe muri iyi mitungo itimukanwa yahamagara ubuyobozi bukuru bwa Smart Rwanda Urukundo Ltd kuri 0788573952, 0790361643, 0789690709, cyangwa kuri email: [email protected].


Special pages
. . . . . .