00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Banki ya Kigali yahembye abahize abandi muri UTAB

Banki ya Kigali (BK) yatanze ibihembo ku banyeshuri bitwaye neza mu masomo yabo muri Kaminuza y’Ikoranabuhanga n’Ubugeni ya Byumba, UTAB.

Ni ibihembo byatangiwe mu muhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri 1.610 bashyizwe ku isoko ry’umurimo na kaminuza ya UTAB.

Uyu muhango wabaye kuri uyu wa 9 Ukuboza 2025 ku cyicaro gikuru cya Kaminuza ya Byumba UTAB mu Karere ka Gicumbi.

Abanyeshuri batatu bahawe ibihembo barimo Abanyarwanda babiri n’umunyamahanga, bahize abandi bakaba bagenewe 500.000 Frw kuri buri umwe.

Umwe mu banyeshuri bahawe ibihembo, Tuyizere David, yavuze ko ashimira cyane BK ku gihembo yahawe.

Ati "Ndanezerewe cyane ndashimira ubuyobozi bwa BK na Kaminuza ya UTAB ku bw’ibihembo batugeneye no kuba baba badutekerejeho."

Umuyobozi wa BK mu Ishami rya Byumba, Gatete Francis, yavuze ko iyi banki ifitanye imikoranire myiza na Kaminuza ya UTAB ndetse mu masezerano bafitanye harimo no guhemba abanyeshuri bitwaye neza.

Ati "Twateguye ibihembo ngo duhembe abanyeshuri bitwaye neza kugira ngo dushimangire umubano dufitanye na Kaminuza ya UTAB ndetse bitere imbaraga n’abandi bahiga kugira ngo banamenye BK."

Gatete yavuze ko bagenda babona umusaruro uva mu gukomeza gutanga ibihembo ku bitwaye neza, biva mu bufatanye bwa kaminuza na BK mu mishinga itandukanye bakorana kuko UTAB ari ikigo kinini ndetse bikaba bigaragarira ku kuba BK ifite 80% by’amafaranga ya UTAB.

Ati "Umusaruro tugenda tuwubona cyane kuko nk’indi nyubako bagiye kubaka ni twe tuzayubaka, urumva na byo ubwabyo ni icyizere kandi dukomeza no kubashimira icyizere batugirira."

Amwe mu masezerano bafitanye arimo no gufasha abanyeshuri kwimenyereza umwuga, gutanga amahugurwa ku banyeshuri, bijyana no kumenyekanisha no kugaragaza ko BK ifatanya n’abandi haba mu burezi no mu iterambere ry’abaturage.

Kaminuza ya UTAB yashyize ku isoko ry'umurimo abarenga 1600
Banki ya Kigali yahembye abahize abandi muri UTAB
Ibi bihembo byatanzwe mu muhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri ba Kaminuza ya UTAB
Umuyobozi wa BK mu Ishami rya Byumba, Gatete Francis (iburyo) afatanyije na Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice (ibumoso), bahaye igihembo umunyezashuri witwaye neza
Umuyobozi wa BK mu Ishami rya Byumba, Gatete Francis, yashimiye uwitwaye neza mu masomo
BK yashimiye kandi umunyamahanga witwaye neza
Ibirori byo gutanga impamyabushobozi ku banyeshuri wabereye ku cyicaro cy'iyi Kaminuza kiri i Byumba
Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya UTAB, Padiri Munana Gilbert, yashimiye abantu b'ingeri zitandukanye bagize uruhare mu gushinga iyi Kaminuza
Abafatanyabikorwa batandukanye bashimiwe ku ruhare rwabo mu guteza imbere uburezi

Special pages