00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bethany Hotel yagabanyije ibiciro ku bazayigana mu minsi mikuru

Bethany Hotel iri muri hoteli zibarizwa mu kigo Bethany Investment Group, yagabanyije 15% by’ibiciro ku byumba byayo, mu rwego rwo kurushaho gufasha abayigana kugira ibihe byiza muri izi mpera z’umwaka.

Igihe cy’iminsi mikuru ni umwanya mwiza wo kwishimira ibyo abantu bagezeho mu mwaka wose no gusabana n’inshuti n’imiryango yabo.

Ubuyobozi bw’iyi hoteli bugaragaza ko muri ibi bihe bwagabanyije ibiciro mu rwego rwo gufasha abakiliya kuryoherwa n’iminsi mikuru.

Muri ibi bihe kandi abayobora ba mukerarugendo ‘Tour guide’ bazajya bahabwa zimwe muri serivisi zayo ku buntu.

Bethany Hotel itanga serivisi zitandukanye za hoteli zirimo kwakira inama, ibirori, amacumbi, restaurant iteka indyo z’ubwoko bitandukanye n’ibindi.

Yifitiye ubwato itemberezamo abayisuye, bakabasha kureba ibirwa biri mu kiyaga cya Kivu n’ibindi binyabuzima byo mu mazi bihabarizwa.

Kuri ubu Bethany Hotel ifite ibyumba 55 ariko intego ni ukugera ku byumba nibura 80 mu myaka mike iri imbere.

Ifite umwihariko w’uko ihendutse ugereranyije n’izindi hoteli zubakwa ku kiyaga cya Kivu, aho ubuyobozi bwayo buvuga ko babikoze bashaka ko abanyarwanda bayisangamo, bakishimira ubwiza bw’igihugu Imana yabahaye.

Icyumba gihenze muri iyi hoteli cyishyurwa 100,000 Frw ku ijoro, mu gihe icya make ari 45,000 Frw.

Bethany Hotel Karongi ni imwe muri hoteli yashinzwe bwa mbere mu yahoze ari Kibuye mu myaka ya 1980. Kugeza ubu iracyari mu zikomeye zibarizwa muri ako karere kazwiho ubukerarugendo.

Bethany Investment Group ifite hoteli zizwi nka Bethany mu bice bitandukanye by’u Rwanda birimo Karongi, Rubavu, Nyagatare n’izindi ebyiri ziherereye mu Mujyi wa Kigali.

Ku bindi bisobanuro: Email Bethany Hotel karongi: [email protected], cyangwa kuri 0784957945/ 0784007292 /0788306517.

Bethany Hotel Karongi iri ku mwigimbakirwa hafi y'Umujyi wa Karongi
Mu gusigasira gahunda yo kurengera ibidukikije, iyi hoteli yubatse mu buryo butanga amafu
Kuri Bethany Hotel uhasanga Coffee Shop igezweho
Restaurant ya Bethany Hotel yihariye ku guteka amafunguro atandukanye
Mu masaha y'umugoroba, ni uko Bethany Hotel Karongi iba imeze

Special pages