Iki gikorwa cyabaye kuwa gatanu, tariki 12 Ukuboza 2025, cyitabirwa n’abayobozi bakuru muri BioMassters, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu n’izindi nzego zitandukanye, hafungurwa ku mugaragaro ishami rishya rya BioMassters mu mujyi rwa gati wa Gisenyi, ku muhanda wo ku musigiti munini wa Rubavu.
Ubushakashatsi bwa karindwi ku mibereho y’ingo (EICV7) bwagaragaje ko ingo zikoresha ibicanwa bibungabunga ibidukikije mu Rwanda zageze kuri 5,4% mu 2024 zivuye kuri 1% mu 2017.
Iki kigo gifite uruganda i Rubavu rufite ubushobozi bwo gutunganya toni 15 ku munsi, cyari gisanganwe amaduka atandukanye mu Mujyi wa Kigali, kimaze imyaka ibiri gitanga amashyiga ari mu moko abiri, arimo ishyiga ryiswe ‘Iryacu’ rikorerwa mu Rwanda hifashishijwe amatafari, ndetse n’irikorwa mu byuma rizwi nka ‘Inzuchief’, yombi akaba azwiho kuramba, isuku, gukoresha ibicanwa bihendutse ku kigero cya 50% ugereranyije n’igiciro cy’amakara.
Umuyobozi mukuru wa BioMassters, Claudia Muench mu kiganiro na IGIHE yahishuye ko amashyiga bakora afite umwihariko wo guteka neza adatera imyotsi ari nabwo buryo bwiza bwo kurinda ubuzima bw’abantu.
Ati “Amashyiga dukora ni igisubizo ku miryango, ntahenze, kuyakoresha mu guteka arahendutse kuko pallette zikoreshwamo zihendutse ugereranyije n’ubundi buryo bukoreshwa mu guteka, atanga ubuzima bwiza ku bayakoresha kandi akarengera ibidukikije kuko amashyamba aba yabungabunzwe.”
Akomeza avuga ubuso bukiri buto uruganda rwubatseho no kuba abantu benshi batarasobanukirwa n’ibyo bakora bikiri inzitizi ariko afite icyizere ko zizakemuka.
Umuyobozi w’AKarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper avuga ko gufungura ishami kwa BioMassters bizazamura ubukungu bw’igihugu.
Ati “Ibikorwa bya BioMassters birafasha abaturage kugira isuku aho bakorera, kurengera ibidukikije, bikanafasha Leta kurengera ubuzima bw’abaturage kuko pallete zidatera imyotsi ubuzima bw’abaturage bukarengerwa, kandi zikorwa mu ibarizo ryajugunywaga. Turabashimira kuba bafunguye ishami mu karere, n’imirimo mishya bahanze kandi banazamura ubukungu bw’Igihugu.”
Meya Mulindwa avuga ko iyo ugereranyije igiciro cyo gukoresha Pallette n’igiciro cy’amakara bigabanyukaho 50%, ibyo abona nk’inyungu yisumbuye ku baturage bagiye gutangira kuzigama amafaranga.
Amashyiga akorwa na BioMassters akoresha ibicanwa bizwi nka Pellette, bikorwa mu bisigazwa by’ibiti n’ibihingwa mu rwego rwo kurengera ibidukikije kandi ntibihenze kuko ikilo kigurwa amafaranga 350 Frw ku maduka ya BioMassters na 380 Frw ku bafatanyabikorwa bari hirya no hino mu gihugu.
BioMassters imaze gutanga amashyiga arenga ibihumbi umunani ku baturage ndetse mu gihugu hose igera ku basaga ibihumbi 70. Aho ishyiga ryiswe ‘Iryacu’ rigura ibihumbi 40 Frw, mu gihe ‘Inzuchief’ ihagaze ibihumbi 50 Frw.
Ubushakashatsi bwakorewe ku ngo 15066 bugaragaza ko 75% by’ingo zo mu Rwanda zigitekesha inkwi mu gihe 18,8% zikoresha amakara. Ingo 0,6% zo zitekesha ibisigazwa by’imyaka bahinze, na ho abatekesha gaz cyangwa biogaz n’amashanyarazi ni 5,4%.
Abagitekesha inkwi mu mijyi babarirwa muri 34% mu gihe mu cyaro ari 93%. Amakara ni yo yiganje mu banyamujyi kuko akoreshwa n’ingo 51% ariko mu cyaro ni 6% gusa batekesha amakara.










