00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dekoderi yashyizwe kuri 3000 Frw; Canal+ yatekereje ku bakiliya bayo muri izi mpera z’umwaka

Mu gihe umwaka uri kugana ku musozo, abakiliya ba Canal+ bongeye gushyirwa igorora, bashyirirwaho ubwasisi budasanzwe mu rwego rwo kubafasha kurushaho kuryoherwa n’iminsi ya nyuma y’umwaka.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa 3 Ugushyingo 2025, ubuyobozi bwa Canal+ bwagaragaje ko bwageneye impano nshya abakiliya bayo.

Umukiliya mushya wa Canal+ ari kugura dekoderi 3000Frw mu gihe yari isanzwe igura 5000Frw, hanyuma akishyura 5000Frw ya Installation aho kuba ibihumbi 10Frw, akanagura ifatabuguzi ry’amezi abiri ku bihumbi 12Frw, yose hamwe akaba ibihumbi 20Frw.

Uretse abakiliya bashya ba Canal+, usanzwe ayikoresha we asabwa kugura ifatabugizi yari asanganywe agahabwa iminsi 15 yo kureba amashene yose y’iyi sosiyete ndetse n’aya DSTV bita ‘DSTV English plus’.

Ni poromosiyo ishyizweho mu gihe imikino ya UEFA Champions League irimbanyije, utibagiwe shampiyona zikomeye ku Isi ndetse n’ibiganiro bitandukanye bikunzwe n’abatari bake.

Uretse ibi ariko, Canal+ ifite filime nshya yaba izo hanze n’izo mu Rwanda izaba yerekana ku buryo uzagura ifatabuguzi atazicwa n’irungu.

Abakiliya ba Canal+ barabizi ko ariho honyine wakurikiranira ibiganiro binyuranye ku mahitamo cyane ko 6000Frw gusa uhabwa amashene yo ku ipaki yiswe Ikaze, ibihumbi 10Frw bakaguha Zamuka, ibihumbi 20Frw ni Zamuka na siporo mu gihe ibihumbi 35Frw ugura ifatabuguzi ryitwa Ikirenga.

Uwongeye 4000Frw ku ifatabuguzi rye ahabwa amahirwe yo kureba Netflix mu gihe ushaka kugura DSTV English Plus we yongera ibihumbi 12Frw ku ifatabuguzi asanganywe.

Assoumpta Mukeshimana ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa bya Canal+ asobanurira abanyamakuru poromosiyo
Canal+ yatanze Ubunani ku bakiliya bayo n'abifuza kuyitunga

Special pages