00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

CEVR na Rentco Africa Rwanda mu bufatanye bwo korohereza ibigo kubona imodoka z’amashanyarazi

Ikigo CEVR, gicuruza imodoka z’amashanyarazi kikaba kinahagarariye uruganda rwa Gelly mu Rwanda, cyinjiye mu bufatanye na Rentco Africa Rwanda, bugamije korohereza ibigo bya Leta n’iby’abikorera kubona imodoka z’amashanyarazi zikodeshwa mu gihe kirekire.

Rentco Africa Rwanda imaze imyaka itandatu ikorera mu Rwanda, aho ikodesha ibigo imitungo irimo imodoka, imashini n’ibindi bikoresho bikoreshwa mu bikorwa bya buri munsi.

Iki kigo kimaze imyaka itanu gikorana na MTN Rwanda, kiyikodesha imodoka zifashishwa mu mirimo yayo.

Ubufatanye bushya hagati ya CEVR na Rentco Africa Rwanda, bwatangijwe ku wa 28 Nyakanga 2026, bwahereye ku modoka z’amashanyarazi Rentco izajya ikodesha MTN Rwanda.

Umuyobozi wa Rentco Africa Rwanda, Kabera Vianney, yavuze ko MTN Rwanda yari isanzwe ikoresha imodoka zikoresha lisansi, ariko ko zatangiye gusimbuzwa iz’amashanyarazi mu kugabanya ikiguzi cya lisansi no kurushaho kubungabunga ibidukikije.

Ati “Ubundi bakoreshaga imodoka zikoresha lisansi, ariko imodoka tugiye kubahindurira zose ni izikoresha amashanyarazi.”

Kabera yavuze ko bahisemo gukorana na CEVR kubera ko ari kimwe mu bigo byinjiza mu Rwanda imodoka nyinshi z’amashanyarazi zo mu byiciro bitandukanye.

Biteganyijwe ko Rentco Africa Rwanda izagura muri CEVR imodoka z’amashanyarazi zigera kuri 70, zikazahabwa MTN Rwanda mu byiciro bitandukanye. Mu cyiciro cya mbere, hatanzwe imodoka 20.

Izi modoka zitezweho gufasha MTN Rwanda kugabanya amafaranga yakoreshaga kuri lisansi no ku bikorwa bimwe na bimwe byo kuzitaho no kugabanya imyuka ihumanya ikirere ituruka ku modoka zikoresha ibikomoka kuri peteroli.

Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’ubwikorezi muri MTN Rwanda, Rwanyonga Mathias, yavuze ko iki kigo gifite intego yo kuba mu 2028 imodoka zose gikoresha mu mirimo yacyo ari iz’amashanyarazi.

Umuyobozi Mukuru wa CEVR, Nzeyimana Issa, yavuze ko bishimiye kugirana ubufatanye na Rentco Africa Rwanda, kuko buzafasha kongera umubare w’imodoka z’amashanyarazi zikoreshwa mu gihugu.

Yagaragaje ko gukoresha imodoka z’amashanyarazi bifasha kugabanya imyuka ihumanya ikirere, ndetse bikagabanya amafaranga akoreshwa kuri lisansi no ku isanwa rya hato na hato.

Ati “Iyo umuntu aguze imodoka y’amashanyarazi, aba agize uruhare mu kubungabunga ibidukikije.”

CEVR ifite imodoka z’amashanyarazi zo mu byiciro bitandukanye, zifite ibiciro bihera kuri miliyoni 25 Frw kugera kuri miliyoni 200 Frw. Iki kigo gitanga kandi ’Warranty’ y’imyaka umunani ku modoka zacyo.

Gifite igaraje ryihariye mu gusana no kwita ku modoka z’amashanyarazi, ndetse na sitasiyo zigera ku 10 zifashishwa mu kuzongerera umuriro.

Umuyobozi Mukuru wa CVER, Nzeyimana Issa, yavuze ko bishimiye kugirana imikoranire na Rentco Africa Rwanda mu bijyanye no gukomeza kugeza imodoka z’amashanyarazi mu Rwanda kuko zigira uruhare mu kutangiza ikirere cy’igihugu.
Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’ubwikorezi muri MTN Rwanda, Rwanyonga Mathias, yavuze ko bafite gahunda y’uko mu 2028 bazaba bakoresha imodoka z’amashanyarazi mu kubungabunga ibidukikije
Umuyobozi wa Rentco Africa Rwanda, Kabera Vianney, yavuze ko bahisemo gukorana na CEVR mu rwego rwo gukomeza kubungabunga ibidukikije
MTN Rwanda yashyikirijwe imodoka zitangiza ikirere

Special pages