Choplife ni imwe muri sosiyete zikomeye muri Afurika mu bijyanye n’imikino y’amahirwe yifashishije Ikoranabuhanga. Ifite intego zo kugeza ibikorwa byayo mu bihugu byinshi bya Afurika.
Gutangira gukorera muri iki gihugu ni intambwe ikomeye cyane mu kwagura isoko ryayo muri Afurika by’umwihariko mu mikino y’amahirwe.
Binyuze muri ubu burenganzira, abakiliya bo muri Mali bazashobora gukoresha telefone zabo mu gutega byoroshye kandi byihuse binyuze ku ikoranabuhanga ryorohereza buri wese gukoresha serivisi.
Abakiliya bazajya batega ku mikino y’amarushanwa atandukanye, imikino ya ‘casino’ yo ku ikoranabuhanga. Mu kubitsa no kubikuza amafaranga yabo bazajya bakoresha Mobile Money babone amafaranga yabo bitagoranye.
Choplife ifite intego zo kutagarukira mu gufasha abantu gutega gusa, ahubwo izakorana n’ibindi bigo by’imbere mu gihugu mu guteza imbere abaturage ba Mali.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa bya Choplife Gaming, Olu Odeneye, yavuze ko muri Mali hari amahirwe menshi y’ishoramari, ari na yo mpamvu bahisemo kuhakorera.
Ati “Twishimiye kuzana betPawa muri Mali, tukananezezwa n’uko twakoranye na PMU Mali mu guhabwa ubu burenganzira.”
“Mali ni isoko ry’ingenzi, rikomeye kandi ry’urubyiruko rwinshi, ari na yo mpamvu dushaka kuzakorana na yo by’igihe kirekire, tukazamura urwego rw’imikino y’amahirwe itanga akazi, ituma abantu bidagadura, gukorera hamwe no kuzamura ishoramari.”
Choplife izakorana bya hafi n’abikorera bo mu gihugu, inzego zireberera iyi mikino, ibigo byifashishwa mu kwishyura n’ibindi bigo by’itumanaho kugira ngo twongere ireme ry’ibyo dukora.
Choplife imaze kumenyekana mu bihugu byo muri Afurika birimo u Rwanda, Ghana, Tanzania, Uganda, Bénin, Côte d’Ivoire, Gambia, Sierra Leone, Liberia n’ahandi.





