00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Choplife yashinzwe na Mr Eazi yaguriye ibikorwa byayo muri Namibia

Choplife, sosiyete y’imikino y’amahirwe yashinzwe n’umushoramari n’umuhanzi, Mr Eazi, igiye gutangira gutanga serivisi zayo ku batega ku mikino itandukanye muri Namibia binyuze mu kigo kiyishamikiyeho cya Chopwin.

Choplife ni imwe muri sosiyete zikomeye muri Afurika mu bijyanye n’imikino y’amahirwe yifashishije Ikoranabuhanga. Ifite intego zo kugeza ibikorwa byayo mu bihugu byinshi bya Afurika.

Gutangira gukorera muri iki gihugu ni intambwe ikomeye cyane mu kwagura isoko ryayo muri Afurika by’umwihariko mu mikino y’amahirwe.

Binyuze muri ubu burenganzira, abakiliya bo muri Namibia bazashobora kugera kuri serivisi za Chopwin bifashishije telefone zabo zigendanwa, hubahirizwa amategeko n’amabwiriza agenga urwego rw’imikino y’amahirwe muri Namibia.

Choplife kandi ishimangira ko ibikorwa byayo byose bizakorwa hubahirizwa amategeko ya Namibia ndetse n’amahame yo gukina mu buryo buboneye, hagamijwe kurinda abakiliya no guteza imbere urwego rw’imikino y’amahirwe rufite ubunyamwuga.

Urubuga rwa Chopwin rwihariye ku Banyafurika, abazarukoresha muri Namibia bazajya batega ku mikino y’amarushanwa atandukanye n’imikino ya ‘casino’ yo ku ikoranabuhanga ryihuse.

Indi mikino izwi ‘Crash Games’, ‘Slots’, ‘Virtuals’ na ‘Jackpot’ izajya iboneka kuri Chopwin, ndetse no kubitsa no kubikuza amafaranga mu buryo bworoshye kandi bwihuse.

Choplife ifite intego zo kutagarukira mu gufasha abantu gutega gusa, ahubwo izakorana n’ibindi bigo by’imbere mu gihugu mu guteza imbere abaturage ba Namibia.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa bya Choplife Gaming, Olu Odeneye, yavuze ko bahisemo gukorera muri Namibia mu rwego rwo kongera ishoramari.

Ati “Twishimiye kugeza Chopwin muri Namibia nk’imwe mu ntego zacu zo kubaka imikino y’amahirwe igera Banyafurika bose.”

“Namibia ni isoko rifite amahirwe menshi kandi rikomeje gutera imbere mu ikoranabuhanga no mu bukungu bushingiye ku ikoranabuhanga.”

Choplife izakorana bya hafi n’abikorera bo mu gihugu, inzego zireberera iyi mikino, ibigo byifashishwa mu kwishyura n’ibindi bigo by’itumanaho kugira ngo yongere ireme ry’ibyo ikora.

Kwinjira ku isoko rya Namibia ni indi ntambwe ikomeye kuri Choplife mu rugendo rwayo rwo kwagura ibikorwa byayo muri Afurika no guteza imbere ishoramari mu mikino y’amahirwe, ikoranabuhanga, imyidagaduro n’iterambere ry’abikorera.

Choplife isanzwe ikorera mu bihugu bitandukanye bya Afurika birimo u Rwanda, Nigeria, Ghana, Tanzania, Uganda, Bénin, Côte d’Ivoire, Gambia, Sierra Leone, Liberia na Mali, ndetse ikomeje gahunda yayo yo kwagura ibikorwa mu bindi bihugu byo ku mugabane wa Afurika.

Chopwin igiye gukorera muri Namibia

Special pages