Muri ayo mahoteli harimo Classic Resort Lodge, hoteli y’inyenyeri enye iherereye mu bilometero 7 uvuye mu Mujyi wa Musanze ahitwa i Nyakinama mu Murenge wa Muko inyuma ya IPRC Musanze.

Aha ni hamwe mu hantu heza muri aka karere waruhukira kandi witegereza n’ibyiza nyaburanga bya Pariki y’Ibirunga n’Intara y’Amajyaruguru muri rusange.

Ugihinguka mu marembo, usanganirwa n’umurishyo w’ingoma n’umudiho w’itorero Inyenyeri rya Classic Resort Lodge uherekejwe n’indirimbo gakondo zimakaza umuco Nyarwanda.

Ikindi kandi uhita ubona ni ibiti, ibyatsi bya kimeza n’imbuto zitandukanye nka; Avoka, Ipapayi, ikawa, indimu, kimbaze, igikakarubamba, Inturusu z’imweru zikoreshwa no muri sauna no mu cyayi, amatunda, amapera ndetse n’ibindi byinshi.

Ni ibintu bidasanzwe henshi ariko biri mu mujyo wo kwakira neza abayigana. Ni hoteli yubatwe ahantu hanini dore ko uhasanga ibi bikurikira, ibyumba by’inama 10 byakira umubare w’abantu bagenga 1,500, Ibyumba byo kuraramo 32 bishobora kwakira abantu 50, Eco – Lodge Cottages 13, Presidential Palace ifite pisine yayo.

Hari kandi akabari, ibyumba bya massage na sauna, ibiro ibibuga bya siporo zitandukanye birimo ibya Volleyball, Basketball, Handball n’umupira w’amaguru byose byujuje ibipimo.

Hari Ubusitani (jardin) butandukanye bwo kwakiriramo ubukwe, bride shower, cocktails ndetse ni ahantu hagezweho ho kwifotoreza mu Karere ka Musanze.

Classic Resort Lodge ifite kandi restaurant, Bar, Pool Bar, sports bar ndetse n’icyokezo cyotsa neza.

Ni hoteli nziza iharanira gukoresha ibikorwa byakozwe n’abakozi bayo kuko hari (pastry) aho bakora imigati, cakes z’isabukuru n’izubukwe ndetse n’indi migati iryoshye ya Burger, Pizza, Sandwich.

Kugeza ubu Classic Resort Lodge itanga kandi serivise zaba mukerarugendo nko gusura ishyamba rya kimeza (nature walk), Ubuhinzi, Ubworozi bw’amatungo, ababoha ubuseke n’ibirago, Kubyina Kinyarwanda, Kwenga umutobe cyangwa urwagwa (Banana Wine/ Beer), guteka Kinyarwanda, Gutembera ku magare (Biking) n’izindi.

Benshi bahasura usanga batangazwa n’uko hubatse hakoreshejwe ibikoresho bya Kinyarwanda aho 90% hubakishijwe amabuye y’amakoro, Imbaho, Ibiti, imitako ya Kinyarwanda ikozwe mu migano, Ibirere, infunzo, imigwegwe n’ibindi.

Umushoramari Habyarimana Pierre yabwiye IGIHE uko yagize igitekerezo Cyo kubaka Classic hotel Kigali na Classic Resort Lodge Musanze aharanira kwimakaza ibikorerwa mu Rwanda.

Ati “Nashingiye ku mpanuro Umukuru w’igihugu Nyakubahwa Perezida wa Repubulika agenda aduha zo kwegera banki tugafata inguzanyo tugashora imari mu gihugu cyacu dukunda kandi dukoresheje ibikoresho by’iwacu (Made in Rwanda). Ibyo bituma dutanga akazi ku Banyarwanda kandi tugakora ibyiza kugira ngo abasura u Rwanda bakirwe neza kandi bishimye.”

Ubuyobozi bwa Classic Resort Lodge bwemeza ko biyemeje kuba izingiro ry’ubukerarugendo binyuze mu gutanga serivisi zinogeye ababagana ndetse no kubafasha kwisanga mu byiza nyaburanga bigize Akarere ka Musanze kandi ku giciro kinogeye buri wese.

Iyi hoteli ni ishami ry’indi izwi nka Classic Hotel iherereye mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Kicukiro.

Uwifuza kubagana yahamagara Telefone: +250788352476/7 /8 cyangwa akandika kuri E-mail: [email protected] no kunyura ku rubuga rwayo www.classicresortlodge.com.

Classic Resort Logde iherereye mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Muko
Classic Resort Logde iherereye mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Muko
Iyi hoteli yubatse ahantu heza hafasha abantu kuruhuka
Iyi hoteli yubatse ahantu heza hafasha abantu kuruhuka
Amafu aturutse mu bimera bigaragara aho iyi hoteli yubatse biri mu bifasha abayigana kuruhuka
Amafu aturutse mu bimera bigaragara aho iyi hoteli yubatse biri mu bifasha abayigana kuruhuka
Iyo uri muri Classic Resort Lodge uba witegeye ikirunga cya Muhabura
Iyo uri muri Classic Resort Lodge uba witegeye ikirunga cya Muhabura
Kuba uri mu busitani bwa hoteli bigufasha kuruhuka neza
Kuba uri mu busitani bwa hoteli bigufasha kuruhuka neza
Ni ahantu habereye ubukerarugendo
Ni ahantu habereye ubukerarugendo
Ni ahantu heza hagufasha gutekereza neza no kuruhura mu mutwe
Ni ahantu heza hagufasha gutekereza neza no kuruhura mu mutwe
Hari abakozi bakirana urugwiro ababagana
Hari abakozi bakirana urugwiro ababagana
Ikoresha intebe n'ameza bikozwe mu bikoresho biboneka mu Rwanda mu guteza imbere gahunda ya 'Made in Rwanda'
Ikoresha intebe n'ameza bikozwe mu bikoresho biboneka mu Rwanda mu guteza imbere gahunda ya 'Made in Rwanda'
Hari piscine igezweho kandi buri wese ashobora kuyikoresha mu gihe abyifuza
Hari piscine igezweho kandi buri wese ashobora kuyikoresha mu gihe abyifuza
Ibikoresho gakondo by'umuco nyarwanda nibyo bikubwira ko wasesekaye muri Classic Logde
Ibikoresho gakondo by'umuco nyarwanda nibyo bikubwira ko wasesekaye muri Classic Logde
Ibitegurwa ku meza biba biri ku bikoresho byo mu Rwanda
Ibitegurwa ku meza biba biri ku bikoresho byo mu Rwanda
Ibyumba by'iyi hoteli biba ari bigari kandi biteguye neza
Ibyumba by'iyi hoteli biba ari bigari kandi biteguye neza
Buri cyumba kigira ibaraza rifasha abakirayemo kureba ibyiza nyaburanga biri aho hafi
Buri cyumba kigira ibaraza rifasha abakirayemo kureba ibyiza nyaburanga biri aho hafi
Hari ikibuga cy'umupira w'amaguru gikoreshwa n'abasura iyi hoteli
Hari ikibuga cy'umupira w'amaguru gikoreshwa n'abasura iyi hoteli
Ifite ibyuma byifashishwa mu myitozo ngororamubiri
Ifite ibyuma byifashishwa mu myitozo ngororamubiri
Abifuza gukora ubukwe nabo bashyiriweho ubusitani bwiza
Abifuza gukora ubukwe nabo bashyiriweho ubusitani bwiza
Inama z'ubuyobozi bw'ibigo bikomeye zishobora kwakirirwa aha hantu
Inama z'ubuyobozi bw'ibigo bikomeye zishobora kwakirirwa aha hantu
Basketball nayo ntiyibagiranye
Basketball nayo ntiyibagiranye
Ababyinnyi basimburana buri kanya kugira ngo hataba irungu
Ababyinnyi basimburana buri kanya kugira ngo hataba irungu
Itorero rya Classic Lodge niryo ryakirana abayigana umuhamirizo
Itorero rya Classic Lodge niryo ryakirana abayigana umuhamirizo
Bimwe mu byo batunganya ni ibyo bihingira ku butaka bwabo
Bimwe mu byo batunganya ni ibyo bihingira ku butaka bwabo
Inyama y'ihene yotswa muri iyi hoteli iva mu zo biyororeye
Inyama y'ihene yotswa muri iyi hoteli iva mu zo biyororeye

Classic Hotel Kigali yatangiriye ku Kicukiro mu 2013

Kugera kuri Classic Hotel Kigali bisaba urugendo rw'ibilometero bine uvuye ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali
Kugera kuri Classic Hotel Kigali bisaba urugendo rw'ibilometero bine uvuye ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali
Abagana iyi hotel bateganyirijwe parking nini
Abagana iyi hotel bateganyirijwe parking nini
Classic Hotel Kigali iherereye Sonatubes ku muhanda ugana kuri UNILAK
Classic Hotel Kigali iherereye Sonatubes ku muhanda ugana kuri UNILAK
Uyigannye afite ahantu heza yakirirwa
Uyigannye afite ahantu heza yakirirwa
Bar na restaurant byo muri Classic Hotel Kigali ubisangamo byose
Bar na restaurant byo muri Classic Hotel Kigali ubisangamo byose
Classic Hotel Kigali ifite ibyumba bigezweho bicumbikira n'abanyacyubahiro
Classic Hotel Kigali ifite ibyumba bigezweho bicumbikira n'abanyacyubahiro
Muri iyi hotel habera ibirori bitandukanye birimo amasabukuru n'ubukwe
Muri iyi hotel habera ibirori bitandukanye birimo amasabukuru n'ubukwe

Amafoto: Nkundineza Jean Paul