00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Engie Energy Access Rwanda yatanze amahirwe ku bashaka gutunga ‘smartphone’

Sosiyete itanga ingufu z’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, Engie Energy Access Rwanda, ifitanye imikoranire n’ikigo Samsung gikora kikanacuruza telefoni za Samsung Galaxy, yashyiriyeho abakiliya gahunda iborohereza gutunga ‘smartphones’ za Samsung Galaxy bagabanyirijwe 15% ku giciro cy’ifatabuguzi.

Iyi gahunda yatangiye ku wa 1 Kamena, ikazageza ku wa 30 Kamena 2025. Ikazafasha abakiliya ba Engie Energy Access Rwanda kugura ‘smartphones’ za Samsung Galaxy bihitiyemo, ababishaka bakishyura mu byiciro, harimo abashobora guhitamo kwishyura mu kwezi, icyumweru na buri munsi bitewe n’amahitamo ya buri muntu.

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Engie Energy Access Rwanda, Mineh Maina Wanjiru yatangaje ko iyi gahunda igamije gufasha abakiliya babo gutunga telefone zigezweho badahenzwe.

Ati “Iyi poromosiyo yashyiriweho abakiliya nk’uburyo bwo kubafasha gutunga telefone zigezweho kandi badahenzwe. Ubu umukiliya yatugana ku Ishami rya MySol rimwegereye agahabwa igabanyirizwa rya 15% ku giciro cy’ifatabuguzi rya Samsung Galaxy yihitiyemo, ndetse agahitamo kwishyura mu byiciro bitewe n’ibyo yifuza.”

Yakomeje akangurira abakiliya kwihutira kubagana iyi poromosiyo itararangira bityo bakagerwaho n’ibyiza by’ikoranabuhanga.

Telefone ziri gutangwa muri iyi poromosiyo ni Samsung Galaxy A05, Samsung Galaxy A06, Samsung Galaxy A35 5G na Samsung Galaxy A16.

Engie Energy Access Rwanda ikorana n’aba-agents barenga 300 bakorera mu bice bitandukanye by’igihugu, kandi ifite amashami akorera ahantu hatandukanye mu gihugu harimo Kimihurura, Nyabugogo, Muhanga, Huye, Rusizi, Karongi, Rubavu, Musanze, Kayonza, Ngoma n’i Nyagatare.

Abakiliya ba Engie Energy Access Rwanda bazajya bagabanyirizwa igihe bagiye kugura telefone za samsung
Abakiliya babishaka bazajya bishyura mu byiciro
Abakiliya bazajya bagabanyirizwaho 15%

Special pages