00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Equity Bank Rwanda Plc yatangije “Ndi Umunyamuryango”, ubukangurambaga bugamije gushimira abakiliya bayo

Ubu bukangurambaga bwatangijwe kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 4 Ugushyingo 2025, bwitabirwa n’abayobozi bayo ndetse n’abafatanyabikorwa. Bukurikiye ukwezi kw’abakiliya, bugamije kwerekana ko Equity atari banki gusa, ahubwo ari umuryango ushingiye ku bufatanye, icyizere n’iterambere rusange.

Zimwe mu ntego z’ubukangurambaga ni ugukomeza guha isura nziza Equity Bank nk’ikigo cy’imari cyita ku bakiliya, kurushaho kuyimenyakanisha, kuyegereza abakiliya mu byiciro bitandukanye, no kubakangurira gukoresha serivisi z’ikoranabuhanga itanga.

Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda, Hannington Namara, yavuze ko intego y’ubukangurambaga atari ugutanga serivisi z’imari gusa, ahubwo ko bushingiye ku mubano n’abanyamuryango bwa banki bushingiye ku mubano.

Yagize ati “Intego ya ‘Ndi Umunyamuryango’ ni ukwibutsa abagana Equity Bank ko batari abakiliya nk’uko abandi basanzwe babita, ahubwo ko ari abanyamuryango bafite uruhare runini mu iterambere ryayo.”

Usibye gutangiza ‘Ndi Umunyamuryango’, indashyikirwa zitwaye neza mu mikoreshereze no mu mitangire ya servisi za Equity Bank zahembwe ibihembo birimo mudasobwa n’amafaranga.

Abashimiwe ni Kaminuza ya ULK, Ecole Internationale la Racine yo mu Karere ka Bugesera, aba-agents babiri ari bo Uwimana Belyse wo mu Karere ka Huye na Ingabire Claudine wo mu Mujyi wa Kigali, Nkurunziza Janvier wakoresheje cyane Equity Mobile App,na Jean d’Amour wakoreshaga ikarita.

Muri iki gihe twinjira mu minsi mikuru, Equity Bank yateguye ibihembo bizahabwa abanyamuryango bakoresheje byimazeyo serivisi zayo zirimo kuzigama, kwishyura, kugura n’ibindi.

Hari gutegurwa kandi uburyo bwo gufasha abanyamuryango bayo guhuza ibitekerezo bijyanye n’iterambere.

Equity Bank Rwanda ishimira ubufatanye bw’abanyamuryango bayo mu iterambere, ikanashishikariza Abanyarwanda gukomeza gukoresha serivisi zayo binyuze mu ikoranabuhanga.

Kuri ubu, Equity Bank iri ku mwanya wa Kabiri mu bigo by’imari bitanga serivisi nziza mu gihugu, ifite intego yo guteza imbere ubukungu no kwimakaza gahunda yo kugeza serivisi z’imari kuri bose mu Rwanda.

Ifite amashami 36, aba-agents barenga 5,000, abacuruzi barenga 2,700, imashini zikoresha amakarita ‘ATM’ 57, n’abakiriya barenga miliyoni 17.

Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda, Hannington Namara yavuze ko bagamije gufasha abakiliya kwiyumva nk'abanyamuryango
Equity Bank yahembye abantu babaye indashyikirwa mu gutanga serivisi za Equity Bank

Special pages