Ni ubuhamya bwatanzwe kuri uyu wa Kane, tariki 24 Ukwakira 2024, mu bukangurambaga bwo guteza imbere ubumenyi ku rwego rw’ igihugu binyuze mu mushinga Kura Umenye muri gahunda y’ inyigisho nzamurabushobozi, wateguwe n’umuryango ufasha abana batagira kivurira, SOS Children’s Villages.
Bagirinka Clementine, wo mu Karere ka Gasabo mu murenge wa Nduba, yavuze ko uyu mushinga waziye igihe avuga ko wafashije umwana we wagiraga amanota make.
Yagize ati “Umwana wanjye yaratsindwaga cyane, yagiraga amanota 25% cyangwa se 30%, gusa nyuma yuko uyu mushinga uje amanota yariyongereye agira 75%. Uyu mushinga nta cyo nawushinja ahubwo muzakomeze mudufashirize abana kuzamura ubumenyi kuko nibo Rwanda rw’ejo.”
Ibi yabihurijeho na mugenzi we Rukimbira Innocent, wanagarutse ku buryo n’ababyeyi bafashijwe kwibumbira mu matsinda yo kwizigamira azabafasha mu kujya babona ibikoresho by’abana ndetse no kubabonera ibibatunga.
Ati “Kwiga k’umwana ntabwo nabihaga agaciro, mbere yuko ajya ku ishuri namukoreshaga imirimo ndetse na nyuma yaho, ntitaye ko agomba gusubiramo amasomo ye. Aho SOS Children’s Villages yaziye ikampugura, namenye ko umwana akwiye gusubiramo amasomo ye mbere yo kujya kwiga na nyuma avuyeyo. Ni ibintu byatanze umusaruro kuko umwana wanjye yavuye ku manota 40% agera kuri 69%.
Yakomeje avuga ko we n’ababyeyi bahuguranwe, SOS Children’s Villages yabashishikarije kujya mu matsinda agamije kubafasha kwiteza imbere akanabafasha mu kuba bagurira abana babo ibikoresho by’ ishuri birimo amakaye, imyenda y’ishuri ndetse n’inkweto.
Bikorimana Philbert, umuyobozi w’ishuri rya G.S Mukono mu Karere ka Gicumbi, yavuze ko umushinga wa Kura Umenye, wakebuye ababyeyi n’abarimu ubereka inshingano zabo mu gufasha abana gutsinda.
Ati “Nyuma yuko ababyeyi n’abarimu bahuguwe, bakigishwa inshingano bafite ku mwana abana batangiye gutsinda. Nk’abarimu, mbere yo guhugurwa ntabwo washoboraga kubumvisha ko umwana ugira amanota ari munsi ya 50% nawe yatsinda akayarenza bigashoboka gusa ubu barabyumvise kandi byarashobotse.
Yakomeje avuga ko ababyeyi bari bafite imyumvire itari myiza yo kumva ko umwana adakeneye amakaye 15 ndetse avuga ko nyuma y’ umushinga Kura Umenya mu gutsindisha abana mu kizamini cya leta gisoza amashuri abanza bavuye ku kigero cya 69% bagera kuri 82%.
Ati “Mu bana bose batsinzwe nta n’umwe wafashijwe n’umushinga Kura Umenye muri gahunda y’ inyigisho nzamurabushobozi urimo, abatsinzwe ni abo twizeraga mbere. Ibi byatumye abana bakora cyane kuko babonye ko na wa wundi bafataga nk’umuswa bishoboka ko yabarusha amanota, none ubu gutsinda byabaye 100%.”
Umuyobozo w’Ishami rishinzwe Integanyanyigisho muri REB, Murungi Joan, yakebuye ababyeyi bareresha abana babo televiziyo ntibabahe umwanya ababwira ko imyitwarire bagira ituruka kubyo bareba.
Ati “Ababyeyi dusigaye duhora mu ngendo zitandukanye, ese abana twabasigiye nde? Imico bagira bayikura kuri televiziyo kuko niyo mama wabo, bayikura mu bakozi kuko aribo bari kumwe nabo. Ese nk’ababyeyi twabonera abana bacu umwanya?, yego turabashakira ibintu bibazamura, imibereho myiza ariko dufate umwanya dusubire ku bana, kuko nitutabafasha mu rugo niyi nyigisho nzamurabushobozi ntacyo izakora.”
Murungi kandi yasabye ababyeyi n’abana bafashijwe na SOS Children’s Villages gufasha bagenzi babo bakabahugura, abana nabo bagafasha bagenzi babo kumenya gusoma ndetse avuga ko Leta izakomeza gushyira imbaraga muri gahunda y’ inyigisho nzamurabushobozi.
Binyuze mu mushinga Kura umenya gahunda y’ inyigisho nzamurabushobozi imaze gufasha abana 18,427 bo mu bigo 120 mu turere umunani. Muri abo bana harimo abana batatu bahawe ibihembo uyu munsi babikesha gutsinda amarushanwa yo gusoma ku rwego rw’Igihugu yakozwe n’abana 24 ejo hashize.
Umushinga Kura Umenye kandi wahuguye ababyeyi 17, 994, ubafasha guhindura imyumvire ndetse no kwihuriza mu matsinda agamije kubafasha kujya babona ubushobozi bwo kugurira abana ibikoresho